Umuraperi A$AP Rocky utarabashije gutaramira abakunzi be nk’uko bari babyiteze, yabasabye imbabazi avuga ko yemera ko ibyabaye byose ari amakosa ye.
Uyu muraperi wagombaga gutaramira mu buryo bwagutse
mu gitaramo cya Fashion Nova cyabereye mu mujyi wa New York, yageze ku rubyiniro
mu masaha ya saa 09:45.
Ubwo yageragaho abafana bari bamutegereje ari
benshi akanyamuneza kabaye kose, ariko ibyishimo ntibyatinze kuko amakuru dukesha
TMZ avuga ko yabashije kuririmba indirimbo ebyiri zonyine, ibintu bitashimishije na
gato abamukunda.
Ibi bikaba byaratunguranye yewe na Rocky bigaragara
ko atari abyiteze, hari nyuma y’iminota 15
gusa ubwo umuvanzi w’umuziki (Dj) yavugaga ko atari amakosa kuba igitaramo
gisojwe yaba we n’abafana bakagwa mu kantu.
Amakuru ahari ni uko Rocky yagombaga kuhagera ku
isaha ya 08:55 akaririmba iminota igera kuri 45, icyatumye amasaha
yubahirizwa cyane bikaba byari ikibazo cy’urusaku bijyanye n’aho bakoreraga
rwagomba kugira icyo kurecyereraho.
Rocky akaba yafashe umwanya asaba imbabazi
abakunzi b’umuziki we avuga ko ibyabaye byose yemeye kuba ari we bishyirwaho
kuko atabashije kubahiriza igihe, bigaragara ko yamaze kumva akababaro yateye abari
baje kumureba.
Rihanna na we ari mu bari baje gushyigikira
umukunzi we utarabashije gutanga ibyo yavuze ko yari amaze amezi ategurira
abakunzi be.
Ubutumwa Rocky asaba imbabazi abakunzi be
TANGA IGITECYEREZO