BePawa
Kigali

Tesla yasabwe gusubirana imodoka zigera kuri miriyoni ziri muri Amerika

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:23/09/2022 12:01
0


Tesla yahamagariwe gusubirana imodoka zigera kuri miriyoni muri Amerika, kubera ko amadirishya yazo yifunga vuba, bikaba bishobora gukomeretsa abantu.



Uruganda rukora ama modoka manini ruzwi nka Tesla, rw'umuherwe Elon Musk, rwahamagariwe gusubirana imodoka zigera kuri miriyoni muri Amerika, kubera ko zifite ibibazo by'amadirishya yifunga vuba, bikaba byakomeretsa intoki z'abantu. 

Mu nyandiko zakozwe n'ubuyobozi bw' Amerika, zerekana ko amadirishya y'imodoka za Tesla adakora neza nkuko byagakwiriye iyo ahuye n'inzitizi, Ikigo cya Amerika gishinzwe umutekano wo mu muhanda cyavuze ko bishobora guhungabanya umutekano w'abazikoresha. 


Tesla yavuzeko abashinzwe ikoranabuhanga bazakemura iki kibazo, uru ruganda rwagiye rugirana utubazo twa hato na hato n'iki kigo gishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Amerika, kubijyanye n'amamodoka yarwo, ibi Elon Musk yabyise ko ari" Aba polisi basekeje".

Bimwe mubyo babanje kunenga izi modoka harimo kamera zireba inyuma (rear-view cameras), bonnet (Bonnet latches), kwibutsa umukandara (seat-bealt reminders), na porogarame y'amajwi mu modoka(sound-system software). 

Musk we mugusubiza yanenze ijambo ryakoreshejwe "gusubizwa" (recall) yandika ku rubuga rwa Twitter ko iryo jambo ryataye igihe kandi atari ryo, akomeza avuga ko utwo tubazo twagaragaye ari duto kandi twakosorwa, dore ko ntawuratangaza ko yahakomerekeye.

Hasabwe ko ubwoko bune bw'imodoka za Tesla aribwo bwasubizwayo burimo Model 3 Sedan yo kuva 2017-2021, na Model Y SUVs ya 2020-2021. Tesla yavuzeko yabonye ikibazo cya madirishya y'izi modoka yifunga muri Kanama ubwo bari mw'isuzuma ryazo.

Tesla Model 3 Sedan

Tesla Model Y, electric SUV

Amakuru dukesha BBC, nuko uru ruganda ruzamenyekanishwa igihe imodoka zizasubirizwayo ku ya 15 Ugushyingo, ndetse ko imodoka zakozwe nyuma ya 13 Nzeri zo zakosowe kuri sisitemu y'amadirishya ku buryo ntakibazo kizongera kuvuka. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND