Kigali

Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo kizinjiza abantu mu byishimo bya Noheli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2022 5:33
0


Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko igiye kongera gukora igitaramo ngaruka mwaka yise ‘Christmas Carols Concert’ kizinjiza abantu mu byishimo bya Noheli.



Mu butumwa iyi korali yanyujije kuri konti ya Twitter, kuwa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, yavuze ko iki gitaramo cyabo kizaba ku wa 16 Ukuboza 2022. 

Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni mu gihe umwaka ushize (2021) cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 19 Ukuboza.

“Christmas Carols Concert” ya 2021 yaranzwe n’uburyohe bw’amajwi atagereranywa ndetse n’ubuhanga buhanitse. Ryabaye ijoro ridasanzwe n’ibyishimo bihebuje ku bakunzi b’umuziki wa Classique, bataramanye n’iyi korali.

Iki gitaramo cyafashije Abakristu gusingiza Imana no kwinjira neza mu byishimo bya Noheli.

Bitandukanye n’indi myaka, iyi korali yaririmbye indirimbo zibyinitse zizwi muri Kiliziya Gatolika, zatumye abantu bava mu byicaro bagafatanya nabo.

Ni cyo gitaramo cya mbere Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yitabiriye, kuva Papa Francis yamushyira mu ba Karidinali ba Kiliziya Gatolika.

Yicaye muri Kigali Arena kuva igitaramo gitangiye kugeza gisoje. Yatangije igitaramo n’isengesho ryibutsa abakristu ko ibyishimo bikomeye bya Noheli bikwiye kujyanishwa no kwizihiza ko Yezu yemeye kwicisha bugufi, akavukira mu muryango.”

Iki gitaramo kitabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, wanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko yanyuzwe n’igitaramo cya Chorale de Kigali nyuma yo kumva indirimbo nyinshi za Noheli kugeza kuri ‘Bella Ciao’ yamamaye muri La Casa de Papel.

Hari kandi Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'i Burayi (EU), Nicola Bellomo, washyize amashusho kuri konti ye ya Twitter agaragaza abaririmbyi ba Chorale de Kigali baririmba indirimbo ‘Bella Ciao’, avuga ko ‘ari igitaramo ‘cy’umuziki w’umwimerere n’ibyishimo’. 


Chorale de Kigali yatangaje ko igiye gukora ‘Christmas Carols Concert’ ya 2022 

Mu 2021, Chorale de Kigali yakoze igitaramo gikomeye kitabiriwe na Karidinali Antoine Kambanda 


Iki gitaramo kiba kigamije gufasha Abanyarwanda n’abandi kwinjira mu byishimo bya Noheli





REBA HANO UKO IGITARAMO CYO MU 2021 CYAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND