Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Nkundayesu Gloire uzwi nka Gloire ATS aho [ATS] bivuze "À Toi Seigneur", yamaze gushyira hanze Album ya gatatu yengetse yise "Child of God" igizwe n'indirimbo ziri mu Gifaransa ndetse n'izindi ziri mu Cyongereza.
Gloire ATS ni umuhanzi uhimbaza Imana mu njyana ya Rock, Reggae na Afrobeat. Yamenyekanye mu ndirimbo yise "Icyubahiro" yakoze akiri mu Rwanda atarajya gutura muri Canada. Ni umuramyi akaba n'intiti mu bijyanye n'amashanyarazi afitemo "Master's". Izindi ndirimbo ze zamenyekanye harimo "Arashoboye", "Mbwira" n'izindi.
Kuri ubu yashyize hanze Album nshya y'indirimbo 10 yise "Child of God" iriho indirimbo 7 ziri mu rurimi rw'Igifaransa n'izindi 3 ziri mu Cyongereza. Yavuze ko iyi Album ishoye imizi mu kwizera no gucungurwa, ikaba yerekana isano yihariye iri hagati y'umuntu n'Imana ku bwo gusenga bivuye ku mutima, gushimira no kubaha urukundo n'ubuntu bwayo.
Indirimbo "Love Letter" na "Child of God" zivuga imbaraga zihindura z'ubwiza bw'Imana, mu gihe "Fee" na "Libéré" zishimira kubohorwa mu cyaha ku bw'igitambo cya Yesu. Iyi Album ihuza guhimbaza, gutekereza no kwizera, igashimangira insanganyamatsiko zo guhitamo, kuvugururwa no gutsinda binyuze mu rukundo rwa Kristo.
Indirimbo eshatu ziri mu Cyongereza ni "Love Letter", "Child of God" na "Free". Ni mu gihe indirimbo 7 ziri mu rurimi rw'Igifaransa ari "Enfant de Dieu", "Lettre d’amour", "Roi Jésus", "Enfant de Dieu", "En toi seul", "Libéré", "Vainqueur" na "Un feu nouveau". Indirimbo "Child of God" yitiriwe iyi album, yabimburiye izindi kugera hanze mu buryo bw'amashusho.
"Child of God" ni Album ya gatatu Gloire ashyize hanze aho ebyiri zabanje zari mu Kinyarwanda, iyi nshya akaba ari yo ya mbere iri mu Gifaransa n’Icyongereza. Nyuma y'iyi album harakurikiraho ibitaramo binyuranye birimo ikizaba tariki 9-11-2024, ndetse n'ikindi kizaba mu Ukuboza uyu mwaka, gusa amatariki yacyo ntaremezwa neza.
Gloire ATS [Nkundayesu Gloire] wo guhangwa maso muri Diaspora nyarwanda, yabwiye inyaRwanda ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 ateganya gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika ku mugaragaro Album ye nshya "Child of God" [Official Album Lauch concert] kizabera muri Canada muri Quebec City, ati "Abahatuye mushonje muhishiwe".
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM NSHYA YA GLOIRE ATS
Gloire ATS yamamaye mu ndirimbo yise "Icyubahiro"
Yashyize hanze album nshya anaeguza igitaramo gikomeye mu 2025
Gloire ATS yavuze umwihariko wa Album ya gatatu yise "Child of God"
REBA INDIRIMBO "CHILD OF GOD" YA GLOIRE ATS YITIRIWE ALBUM YE YA 3
TANGA IGITECYEREZO