Kigali

Umuramyi James Byiringiro yakoze indirimbo "Yarantsindiye" ishingiye ku nkuru mpamo - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/11/2024 18:13
0


Umuramyi James Byiringiro yashyize hanze amashusho y'iyi indirimbo nshya "Yarantsindiye" ihumuriza buri wese ugeragezwa n'umwanzi satani.



Avuga ko yahimbye iyi ndirimbo nyuma yo gusangwa na Mwuka Wera. Nyuma y'ikiganiro James Byiringiro yagiranye n'inshuti ye y'akadasohoka ikamuganiriza ibibazo byiganje mu buzima bwe, uyu muhanzi yahimbye indirimbo ibivugaho ari yo yise "Yarantsindiye", yongeramo n'ihumure ryazahura buri wese ugeragezwa.

Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya, uyu muhanzi ubarizwa mu mujyi wa Salt Lake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko Imana itajya yibagirwa abo yaremye, kuko no mu bihe bikomeye ibaremera amashimwe bagatsindishirizwa.

Ni koko igiti kigororwa kikiri gito! Uyu muhanzi yakuriye mu muryango w'abatambira Imana, urugo rwabo rurangwa no kuririmba ndetse n'amasengesho.

James Byiringiro w'imyaka 19, yatangiye urugendo rwa muzika mu 2020 asohora indirimbo ya mbere mu 2023. Amaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo eshatu arizo Ihangane, Niwowe Ubasha na Yarantsindiye, kandi yateguje n'izindi zikiri gutunganywa.

Mu kiganiro na Byiringiro yagize ati: "Intego yanjye muri muzika ni uko ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi ku isi yose. Nizeye ko indirimbo zanjye zizafasha abantu kubona imbaraga, ihumure, ndetse no kwibuka urukundo rw’Imana rutazigera rubura".

Arasaba abahanzi bagenzi be bakora ibihangano bihimbaza Imana ko bakomeza gufatanya no gushyigikirana mu buryo bwose, bagahuriza ku ntego yo kwamamaza ishimwe ry'iyabahamagaye.


James Byiringiro yashyize hanze indirimbo ihumuriza buri wese ugeragezwa n'umwanzi satani

REBA INDIRIMBO NSHYA "YARANTSINDIYE" YA JAMES BYIRINGIRO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND