RFL
Kigali

Nicki Minaj yajyanye mu nkiko umunyamakuru wavuze ko akoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/09/2022 11:06
0


Nicki Minak yajyanye mu nkiko umunyamakuru wamutangajeho amakuru amusebya arimo nko kuba akoresha ibiyobyabwenge.



Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj umuraperikazi w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze igihe kitari gito mu muziki akunzwe, yamaze kugeza mu nkiko umunyamakurukazi witwa Marley Green wamutangajeho amakuru y'ibinyoma ndetse akanavuga ko uyu muraperikazi akoresha ibiyobyabwenge byo kukigero kiri hejuru.

TMZ yatangaje ko uhagarariye Nicki Minaj mu mategeko witwa Judd Burstein yatangaje ko yamaze kugeza ikirego imbere y'inkiko ndetse ko biteguye gukora ibishoboka ngo Marley Green uzwi nka 'Nosey Heaux' kuri YouTube aryozwe n'amategeko ibyo yavuze kuri Nicki Minaj.

Mu mashusho yashyizwe kuri YouTube Channel y'uyu munyamakuru Marley Green muri 2021 nyuma y'igihe gito Nicki Minaj yibarutse imfura ye, yagaragazaga uyu munyamakuru avuga impamvu Nicki Minaj atagaragaza umwana we ari uko yavukanye ubumuga.

Yavuze kandi ko ubu bumuga bwaturutse ku kigero kinini cy'ibiyobyabwenge uyu muraperi akoresha ndetse ko n'igihe yaratwite atigeze ahagarika kubikoresha.

Judd Burtsein yatangaje ko umukiriya we Nicki Minaj yababajwe cyane n'aya makuru y'ibinyoma Marley Green yamutangajeho. Aya makuru kandi ngo yangije isura y'uyu muraperikazi akaba anifuza indishyi y'akababaro y'amafaranga angana na $75.000.

Nicki Minaj yajyanye mu nkiko umunyamakuru Marley Green wavuzeko akoresha ibiyobyabwenge.

Ibi bibaye nyuma y'iminsi micye Nicki Minaj akoresheje urubuga rwa Twitter avuga ko arambiwe kubona ibinyoma bimuvugwaho mu itangazamakuru ndetse ko agiye gutanga urugero ku banyamakuru bamuvugaho ibinyoma akabajyana mu nkiko. 

Nicki Minaj siwe munyamuziki wa mbere ukoze ibi dore ko mugenzi we Cardi B aherutse kurega umunyamakuru wamutangajeho ibinyoma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND