Kate Clinton Ndikumagenge amaze igihe atangiye urugendo rw’ivugabutumwa ryagutse, aho yifashisha urubuga rwa Instagram agamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Uyu mukobwa atuye muri
Canada aho ari kwiga amasomo ye ya kaminuza. Yifata amashusho akoresheje ibyuma
by'ikoranabuhanga, yambaye 'microphone' zimufasha kumvikanisha neza ubutumwa,
ubundi akayasangiza abantu ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n'abantu
barenga ibihumbi 99.
Mu Isi ya none, imbuga
nkoranyambaga zariyongereye cyane bituma abantu benshi bakangukira kurushaho
kuzikoresha.
Mu mbuga nkoranyambaga
zikoreshwa cyane kurusha izindi twavuga nka Facebook, YouTube, Instagram,
Snapchat, Twitter zifite abazikoresha babarirwa muri za miliyari.
Bamwe bazifashisha mu
gusetsa abantu ariko abarenze icyo cyiciro bazikoresha mu bucuruzi. Usanga
bamwe bahugiye kuzikuraho ubumenyi, abandi bashaka impuguro nziza zatuma
barushaho kubaho neza muri iyi Si ya none.
Ntibigoye kubona umubare
munini w’abiganjemo urubyiruko ruhugiye ku mbuga nkoranyambaga rureba ibidafite
umumaro hari n’abandi benshi bahihibikanira kwiyungura ubumenyi mu ngeri zirimo
siyansi, ikoranabuhanga, ubuvumbuzi, iyobokamana n’ibindi bishobora kwagura
intekerezo zabo.
Mu myaka yo hambere,
imbuga nkoranyambaga zakoreshwaga nk’uburyo bwo kwishimisha ariko ubu zifite
umumaro munini kuva ku guhaha ubumenyi, kubyazwa amafaranga binyuze mu
kwamamaza kugeza ku gukoreshwa nk’inzira y’ivugabutumwa.
N’ubwo bitamenyerewe cyane
kubona urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga rwigisha cyangwa rushakisha ahari
ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana, Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge,
abwiriza abinyujije kuri Instagram.
Ubutumwa atambutsa
abunyuze mu nyigisho yise “Preeminent Touch”, agamije kubwira abamukurikira
n’Isi yose inyungu zibonerwa mu gakiza ku wizeye Yesu Kirisitu.
Yavuze InyaRwanda ko
bikwiye kuba inshingano za buri mukirisitu wese kwamamaza inkuru nziza
y’agakiza nk’uko bigaragara mu gitabo cya Mariko 16:15-16.
Yagize ati “Gutangira uyu
murimo navuga ko ari Umwuka Wera wanganirije hanyuma ndemera ndubaha, niyemeza
kubikora.”
Akomeza ati “Kubyita
‘Preeminent Touch’ bivuze ‘gukorwaho gusumba ukundi gukorwaho kose’, nashakaga
kubihuza no gukorwaho n’Umwuka Wera.”
Ubutumwa atanga
anabugaragaza mu cyongereza, aho uko avuga ari nako bwandikwa hasi mu mashusho
anamugaragaza. Aherutse gusohora amashusho ashishikariza abantu kutabohwa
n'ibyahise, ahubwo bagaharanira kujya imbere nk'uko Bibiliya ibivuga.
Uyu mukobwa yavuze ko
yahisemo gukorera ivugabutumwa ku mbuga nkoranyambaga mu buryo butamenyerewe
cyane, agamije gufasha urubyiruko kwegerana n’Imana cyane ko rwihariye n’igice
kinini cy’abazimaraho umwanya.
Uyu mukobwa akoresha
amazina ya ndikumagenge_ kuri Instagram. Mu nyigisho ze akoresha indimi
zitandukanye zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.
Aherutse
gutangira urugendo rushya rw’ubuzima:
Mu minsi irindwi ishize,
uyu mukobwa yashyize amafoto y’umunezero kuri konti ye ya Instagram amugaragaza
ari kumwe n’umusore mu byishimo ku nkombe z’inyanja.
Aya mafoto yafatiwe
ahitwa Santorini muri Greece. Yanditse avuga ko tariki 27 Kanama 2022, izahora
mu ntekerezo ze kuko yatangiye urugendo rushya rw’ubuzima.
Ni nyuma y’uko Vincent K
amwambitse impeta y’urukundo. Uyu musore yanditse kuri Instagram ye, avuga ko
yanyuzwe no kwambika impeta uwo yahariye umutima we.
Yashimye Imana, avuga ko
cyari igihe cyiza, mu cyerekezo cyiza ‘kwambika impeta ‘fiancé’ ukwiye’.
Inkuru y’urukundo rw’aba
bombi, ntigarutsweho cyane mu itangazamakuru, ariko imbuga nkoranyambaga zabo
zigaragaza ubuzima bw’umunezero n’imitoma babanamo.
Kate Ndikumagenge amaze igihe atangiye urugendo rw’ivugabutumwa ryagutse
Kate avuga ko agamije gufasha urubyiruko kwegerana n’Imana muri ibi bihe
Uyu mukobwa abarizwa muri Canada aho ari gusoza amasomo ye ya Kaminuza
Kate aherutse kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Vincent K
Vincent yavuze ko yanyuzwe no kwambika impeta umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo
Uyu muhango wihariye
wabereye ku nkombe z’inyanja
TANGA IGITECYEREZO