Kigali

Ishimwe rya Pastor Ezra Mpyisi umaze imyaka 100 abonye izuba

Yanditswe na: Jean De Dieu Iradukunda
Taliki:13/09/2022 22:12
0


Ezra Mpyisi ni umwe mu basaza bakuze cyane mu Rwanda cyane. Kuwa Gatandatu taliki 19 Gashyantare 2022 ni bwo yizihije isabukuru y’imyaka ijana abonye izuba kuko yavutse mu 1922. Ari mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’inyigisho ze zifasha benshi n’uburyo aganira atebya.



Ezra Mpyisi yavutse taliki ya 19 Gashyantare mu 1922, avukira mu Majyepfo y' u Rwanda mu karere ka Nyanza i Bwami ku Marembo y’u Rwanda. Yize amashuri abanza muri Rwamwata Adventists School, ayisumbuye ayiga mu ishuri ry’Abamisiyoneri ry’i Gitwe, yiga gusoma, kwandika no kuvuga igifaransa mu myaka 12. 

Yaje gusoza ku myaka 18, ahita ahabwa akazi ko gukorana n’abazungu nk’ushizwe inyandiko z’Ababiligi no kuzibika. Yaje kuba Pasiteri mu 1951, hanyuma mu 1953 aba Umumisiyoneri i Kasai muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yamaze imyaka itatu. 

Uyu mukambwe avuga ko yabonesheje amaso Repubulika zose uko zakurikiranye mu Rwanda kugeza magingo n'aya dore ko yabayeho no kungoma ya Cyami.


Ezra Mpyisi yizihije isabukuru y'imyaka 100 y'amavuko

Mu birori byo kwizihiza isabukuri y’imyaka ijana, abafashe ijambo bose muri ibi birori bagarutse ku bigwi byaranze uyu mukambwe Ezra Mpyisi. 

Mu bagize icyo bamuvugaho harimo uwitwa Clotilde, Uwera Flrida, Umwuzukuru w'Umwami Yuhi V Musinga n’umuhungu we Gerard Mpyisi.

Umubyeyi Clotilde yagarutse ku bigwi n'amateka ya Ezra Mpyisi

Umwuzukuru w'Umwami Yuhi V Musinga nawe yagarutse ku budasa bwa Muzehe Ezra Mpyisi


Gerald Mpyisi umuhungu wa Pastor Ezra Mpyisi

Mu ijambo yageneye abari bitabiriye uyu muhango, Pastor Ezra Mpyisi yavuze ko kugira ngo amare imyaka ijana yabonye ibintu byinshi yaba ibyiza n'ibibi. 

Ati: ”Kugira ngo mare imyaka ijana nabonye ibintu byinshi. Nabonye ibyiza, nabonye ibibi, nabonye ibyaha bikorwa, nabonye ubugome, nabonye ubwicanyi, nabonye amakwe, nabonye ibirori, igisigaye ni ugupfa”. 

Akomeza avuga ko ibyo byose yanyuzemo ari Yesu wamufashije kuba akiriho kuko iyo utazi Imana uba uri ubusa. Yasoje ijambo rye agira ati: “Mbabuze, nakwicwa n’umubabaro. None rero icyo uyu munsi mukuru umaze ni iki? Ni bande biteguye kuzambona mu isi nshya? Ni bangahe biteguye kugira ngo nzababoneyo? Niba ntawe ibi mwankoreye ni Zeru. Imana izabafashe kugira ngo tuzabane mu isi nshya”.


Yifurije abamukoreye ibirori by'isabukuu y'imyaka 100 kuzabana nawe mu Isi nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND