Kigali

Hashyizwe hanze uko ubusambanyi bwa Kim Kardashian na Ray J bwabinjirije Miliyari irenga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/09/2022 14:57
0


Kim Kardashian na Ray J bongeye kuvugwa cyane nyuma y’imyaka 15 bashyize hanze amashusho y’urukozasoni yabahinduriye ubuzima.



Amashusho y’urukozasoni ya Kim Kardashian na Ray J yongeye kugarukwaho hanagaragazwa akayabo karenga miliyari yinjiye mu gihe cy’ibyumweru bitatu byonyine.

Nk'uko tubikesha TMZ,  Kim Kardashian na Ray J nyuma y’ibyumweru 6 bemeye ko amashusho y’urukozasoni yabo yashyirwa ku karubanda bohererejwe ubutumwa [email] bubereka akayabo kayo bamaze kwinjiza.

Ubu butumwa bwoherejwe na kompanyi yari irimo ibafasha gucuruza amashusho yabo ya Vivid Entertainment Honcho bwoherejwe kuwa 01 Gicurasi 2007 mu izina rya Steve Hirsch.

Bamenyesheje Kim Kardashian ko amashusho yabo amaze kwinjiza arenga miliyari 1.4Frw [$1,424,636.63] harimo agera kuri miliyari 1.2Frw  [$1,255,578.50] yavuye muri DVD zagurishijwe.

Hari kandi n’ubutumwa bugaragaza ko amashusho yatanzwe ngo agurishwe [Tape] arenga amwe bihura neza n'ibyo mu masaha ashiza Ray J yatangaje avuga ko batafashe amashusho amwe nubwo Kim Kardashian n’umuryango bagiye bakomeza kubinyomoza.

Ray yatangaje ko nyina wa Kim Kardashian ari we ubwe wafashe umwanzuro w’amashusho ashyirwa hanze muri atatu atandukanye yari yafashwe arebye ayo umukobwa we yari ameze neza.

Ibyo Ray J avuga ku ruhare rwa Kris Jenner mu mukino wahinduye umuryango we ibirangirire ni bivugwaho rumwe yewe nta hantu na hamwe bigaragara ko yigeza asinya.

Ay’amashusho y’ubusambanyi nkuko Ray J yabivuze amwe yafatiwe muri Cabo ari nayo yashyizwe hanze yari afite iminota 44 naho ayafatiwe muri Santa Barabara ntabwo yo yigeze byemerwa ko arekurwa.

Ubutumwa bwoherejwe na Steven Hirsch bugaragaza uko amafaranga yarimo yinjira

Arenga miliyari 1.4Frw mu gihe cy'ibyumweru 6 bya mbere yari amaze kwinjizwa na Ray J na Kim

Ubutumwa bugaragaza amasezerano ya Ray J n'inyandiko ya Kim KardashianAmashusho yabo yakwirakwijwe muri 2007 ariko bayafashe muri 2002






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND