Kigali

Ahantu nyaburanga ho gusura mu karere ka Rusizi

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:5/09/2022 12:52
0


Akarere ka Rusizi kari mu Burengerazuba bw'u Rwanda. Umujyi wa Cyangugu ni wo cyicaro gikuru cy'aka karere, ukaba uherereye mu Majyepfo y'ikiyaga cya Kivu, hafi n'akarere ka Bukavu kari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bigatandukanywa n'umugezi wa Ruzizi.



Rusizi igabanyijemo ibice bibiri, harimo agace ka cya Cyangugu, kabarizwamo abaturage bake batuye hafi y'inkombe z'ikiyaga mu Majyepfo, hari kandi n'agace ka Kamembe, ni umujyi munini ubarizwamo ibikorwa remezo birimo inganda n'ubwikorezi, mu majyaruguru y'aka karere.  

Rusizi ifite ikibuga cy'indege cya Kamembe gikora ingendo zijya muri Kigali inshuro zibarizwa muri 11 mu cyumweru. Umujyi wa Cyangugu uherereye hafi na pariki y'ishyamba rya Nyungwe - ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo, ndetse rinacumbikiye amako menshi y'ibinyabuzima. 

Ikibuga cy'indege cya Kamembe kiri mu karere ka Rusizi

Ahantu nyaburanga ho gusura mu karere ka Rusizi no mu nkengero zaho 

1. Pariki ya Nyungwe

Pariki ya Nyungwe iherereye muri Rusizi muri kilometero 60 uvuye mu mujyi wa Cyangugu, ni pariki ifite kilometero kare 1,015 z'ubutaka burimo ishyamba kimeza n'inyamanswa zirenga 1000 zirimo inyoni, ibinyugunyugu, ubwoko butandukanye bw'inguge ndetse n'ibihingwa. 

Ubwoko butandukanye bw'inguge zituye muri pariki ya Nyungwe

Kugera muri Nyungwe ukora urugendo runyura mu muhanda ukikijwe n'imirima y'icyayi kugira ngo ugere mu majyepfo y'uburengerazuba bw'u Rwanda aho iyi pariki iherereye, biragoye kumenya aho uhera usura mu gihe winjiye muri Nyungwe kuko hafite ibyiza nyaburanga byinshi. 

Hamwe mu hasurwa muri iyi pariki harimo inzu y'ububiko bw'ubumenyi bwerekeye iyi pariki yitwa Uwinka, hakaba gusura igice kimwe cy'inguge (chimpanzees trekking) kiri hafi na Uwinka, aho mbere yo gutangira urwo rugendo unyura aho bakirira abagiye gusura hazwi nka Gisakura reception, bakaguha umuntu wo kugufasha agusobanurira mu rugendo. 

Inzu y'ububiko bw'ubumenyi bwerekeye pariki ya Nyungwe yitwa Uwinka visitor Center

Hari kandi kugendera ku kiraro kinini kiri mu kirere, cyubatswe muri metero 50 uvuye ku butaka kuburyo iyo ukiriho uba ubona ishusho nziza y'ishyamba (Canopy walk), hari kureba inyoni no gusura inkomo akaba ari ubwoko bw'inguge za Rwenzori (Ruwenzori colobus monkey).

Ikiraro kinini kiri mu kirere muri Pariki ya Nyungwe aho ukiriho aba yitegeye ishyamba ryose

2. Ishyamba rya Cyamudongo 

Cyamudongo ni ishyamba rito rifite ubuso bwa kilometero kare 19 z'ubutaka buri mu majyepfo y'uburasirazuba, kera iri shyamba ryari rifatanye n'ishyamba rya Nyungwe, gusa biza gutandukanwa n'impamvu zirimo gutema ibiti, gutwika ibihuru n'ubuhinzi bwakorwaga n'abantu barokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ishyamba rya Cyamudongo ntago rizitiye ariko rituwemo n'inyamaswa zikurura ba mukerarugendo, iri shyamba kandi rifite ibintu byinshi birimo ubwoko butandukanye bw'ibimera, ikindi gice gito cy'inguge, inyamanswa z'inyamabere nka Duikers, Otters, ingurube nini z'ishyamba, ndetse n'inyoni zirimo ibishwi bitukura na Albertina owlet.

Cyamudongo ikwirakwiriye ku misozi itantu ikikije icyibaya cy'umugezi wa Nyamabuye, ndetse rifite n'andi moko make y'inyamanswa utasanga mu ishyamba rya Nyungwe.

Ishyamba rya Cyamudongo rikikijwe n'imirima y'icyayi n'umugezi wa Nyamabuye

3. Amashyuza ya Bugarama

Amashyuza ya Bugarama ari muri kilometero 13 uvuye ku ruganda rwa Cimerwa Ciment, ndetse aka gace ka kaba gasurwa cyane, ba mukerarugendo bahaje babonera kure amazi asa nkabira mu kindendezi kinini cy'amazi afite ibara ry'icyatsi, ku buryo bishobora kugutera ubwoba ariko iyo uhegereye ubona ubwiza bwaho karemano.

Benshi mu baturage bo muri aka gace bavuga ko aya mazi ashyushye akiza indwara zirimo iz'uruhu, ibisebe, ibicurane, imvune n'umutwe, ndetse kandi ko afasha mu gutembera neza kw'amaraso mu mubiri kuko azibura imitsi, agafasha no mu guhumeka neza kuko yifitemo sulphur, imyungu ngugu nka Calcium phosphate, magnesium chloride, sodium chloride, potassium chloride na lithium sulphate byose bifasha mu buvuzi.

Amashyuza ya Bugarama akoze ikidendezi kinini cy'amazi

4. Ikirwa cya Nkombo

Ikirwa cya Nkombo giherereye ku kiyaga cya Kivu hagati ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n'u Rwanda, iki kirwa gifite imisozi iriho ibimera bitoshye n'akayaga gatuje, nicyo kirwa kinini mu Rwanda gifite kilometero kare 22, kikaba gituwe n'abantu bagera ku bihumbi 20 ndetse hazengurutswe n'ibindi birwa nka Ishwa na Bweramata ku ruhande rw'u Rwanda mu kiyaga cya Kivu.

Ku kirwa cya Nkombo hari amashuri abiri gusa, rimwe rito riyobowe na Leta nirindi ryashinzwe n'itorero rya Anglican, nkuko byumvikana aka gace karimo ibikorwa remezo bike, abaturage baho ahanini batunzwe n'imirimo y'uburobyi, abandi bakajya kurangura avoka mu mujyi wa Kamembe wo muri Rusizi bajya kuzigurisha mu mujyi wa Bukavu wo muri Congo. 

Ikirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu

Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo

5. Gutembera umujyi wa Kamembe na Cyangugu 

Iyi mijyi ibiri niyo izwi cyane mu karere ka Rusizi, ba mukerarugendo baje muri iyi mijyi babona umwanya wo kuba baganira n'abahatuye bakamenya uburyo babayeho, imirimo bakora irimo ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye, ubworozi bw'amatungo ndetse bakerekwa n'imbyino gakondo ziganjemo izo bakura ku bantu batuye ku kirwa cya nkombo.

Mantis Kivu Marina Bay Hotel ni imwe muri hoteri wasura cyangwa ukaruhukiramo mu mujyi wa Kamembe



Source: Visit Rwanda, Inside Nyungwe Forest National Park, Explore Rwanda Tours 


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND