Chiffa Marty wakundanaga na Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana yafashe umwanya yandika ubutumwa, avuga ku akamuri ku mutima n’urwo yakundaga uyu muhanzi.
Abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga, Chiffa yagize ati: “Wari uw’igikundiro, umwiza unejeje, mubo nigeze
mpura nabo bose ntawe ushobora kugusimbura. Ndabizi ko ari ubucucu kurira kubwawe
kuko uri aheza, ariko sinanyuzwe no kuba byarabaye.”
Yongeraho ati: “Nakifuje
kuba waba wararoye mu mutima wanjye ukamenya icyarimo. Natanga icyo ari cyo cyose ngo
nongere kukubona umwenyura indi nshuro, ngo mfate mu biganza byawe na none,
nkukore mu maso nkubwira ko ngukunda.”
Asoza agaruka ku buryo urwo
yamukunze rutazashira, icyaba cyose azahora amurutira abandi ati: “Uzahora iteka
mu mutima wanjye icyaba cyose, uzahora uri uw’ingirakamaro kuri njye muri iyi isi, Yvan Buravan.”
Dushime Burabyo Yvan wamamaye nka Buravan yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 afite imyaka 27, azize uburwayi bwa Kanseri. Urupfu rwe rwababaje benshi uhereye ku babyeyi bamubyaye n’abavandimwe, ndetse n’umukunzi we Chiffa Marty utari uzwi na benshi mu bakundaga uyu muhanzi.
Imana ikomeze komora imitima
ibabaye, kandi ihe Yvan Buravan gukomeza kuruhukira mu mahoro.
Ifoto y'urwibutso y'ikiganza cya Yvan Buravan na Chiffa
Chiffa yasuye aho umubiri wa Yvan Buravan uruhukiye mu irimbi rya Rusororo
Chiffa kandi yashimye abantu bose bakomeje kumugenera ubutumwa muri ibi bihe bikomeye byo kubura umukunzi we Yvan BuravanChiffa ku munsi wo gushyingura mu cyubahiro Burabyo ari mu bashyizeho indaboChiffa yari yicaranye n'abavandimwe n'ababyeyi ba Buravan yendaga kubera umuryango
TANGA IGITECYEREZO