Kigali

Nyuma y’imyaka itanu, umunyarwenya Anne Kansiime agiye gukorera igitaramo i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/08/2022 0:51
0


Umunyarwenya uza imbere ku rutonde rw’abakomeye muri Uganda, Kansiime Kubiryaha wubatse izina nka Anne Kansiime ategerejwe i Kigali, mu gitaramo cya Seka Live kizafasha abanyarwanda n’abandi kurangiza neza ukwezi kwa Nzeri.



Kuva muri Gicurasi 2022, abakunzi ba Seka Live iba buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi ntibahwemye gusaba ko Anne Kansiime yagaruka i Kigali.

Arthur Nation itegura ibi bitaramo yakunze kuvuga ko iri mu biganiro n’uyu munyarwenya, ukunze kwiyita umwamikazi w’umunyarwenya muri Afurika.

Imvugo ye, uburyo ahuza ibitekerezo, uko yitwara ku rubyiniro n’ibindi biri mu bituma uyu munyarwenya akomeje kwiharira imitima ya benshi.

Amashusho yafashwe atera urwenya ku ngingo zitandukanye z’ubuzima, yiganje muri telefoni nyinshi z’abasirimu n’abandi.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Kanama 2022, nibwo Nkusi Arthur utegura ibitaramo bya Seka Live yatangaje ko Anne Kansiime azataramira abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku wa 25 Nzeri 2022, mu ihema rya Camp Kigali.

Yabivugiye mu gitaramo ‘Inkuru ya Rusine’ cy’umunyarwenya Rusine Patrick. Nkusi Arthur yavuze ko bateguye iki gitaramo ‘mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abakunzi ba Seka Live’.

Imyaka itanu yari ishize Anne Kansiime adataramira mu Rwanda. Ahaheruka ku wa 26 Kanama 2017, mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel.

Kansiime yavukiye mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale, muri Uganda y’Uburengerazuba. Ni umunyarwenya, akina filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje.

Amashuri abanza yayize ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabare. Icyiciro rusange n’icyiciro gikurikiyeho kugeza asoje amashuri yisumbuye yabyigiye ku ishuri ry’abakobwa riherereye mu gace ka Bushenyi ryitwa Bweranyangi Girls' Senior Secondary School.

 

Kansiime yize kandi icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Makerere, mu bigendanye n’imibanire y’abantu (Social science).

Yatangiye ibigendanye no gusetsa mu mwaka wa 2007 akiga muri Kaminuza ya Makerere, aho yakudanga gukina udukino dusekeje mu itsinda ryitwaga Theatre Factory. 

Impano ye yo gusetsa yatumye yegukana ibihembo binyuranye birimo AIRTEL Women of Substance Awards 2014, BEFFTA 2013 (Best Comedian), Lagos International Festival 2013 (Best Actress), Social Media Awards (Favorite Celebrity), African Social Awards Malaysia (ASAM) – 2013. 

Anne Kansiime ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 25 Nzeri 2022 

Hari hashize imyaka itanu Kansiime adataramira i Kigali. Yahaherukaga muri Kanama 2017 

Anne Kansiime, ari mu banyarwenya ba mbere bakomeye muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND