RFL
Kigali

Vanessa Bryant agiye kwishyurwa akayabo kagera kuri miliyari 16.6RWF n'abagaragaje amafoto y'impanuka yahitanye umugabo we Kobe Bryant

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:25/08/2022 14:49
0


Vanessa Bryant, umugore wa Nyakwigendera Kobe Bryant wabaye icyamamare muri Basketball akaza guhitanwa n'impanuka y'indege ari kumwe n’umukobwa we, agiye guhabwa impozamarira n'abashyize hanze amafoto y'impanuka y'indege yahitanye umugabo we.



Ku ya 26 Mutarama 2020, nibwo indege ya Kajugujugu yarimo Kobe Bryant, umukobwa we Gianna ndetse n'abandi b'inshuti ze bagera kuri 6 yakoreye impanuka mu misozi ya Calabasas i Calfornia, abayirimo bose bahasiga ubuzima.

Ubwo abazimya umuriro ndetse n'abandi ba polisi bazaga gutabara ariko ntibigire icyo bitanga, basize bafashe amafoto y'ibyabereye mu mpanuka ndetse amwe arasakazwa, ibyatumye bajyanwa mu nkiko na Vanessa Bryant.


Vanessa na Kobe (mbere)

Imbere y'urukiko rwa Los Angeles, Vanessa Bryant w’imyaka 40 yavuze ko yagize ihungabana nyuma yo kumenya ko ayo mafoto yafashwe n’abapolisi ba Los Angeles n’abazimya umuriro bakayakwirakwiza.

Abacamanza bavuze ko ubutegetsi bw’agace kabereyemo iyo mpanuka muri Los Angeles bugomba kwishyura Vanessa impozamarira ya Miliyoni 16 z'Amadorari y'America (16,628,880,000 FRW), kubera ihungabana yatewe n'amafoto agaragaza iby'impanuka yahitanye umugabo we n'umwana we.


Vanessa ku rukiko

Urukiko kandi rwategetse ko Christopher Chester na we waburiye umugore we Sarah n'umukobwa we Pyton muri iyo mpanuka, nawe yishyurwa Miliyoni 15 z'Amadorari. Chester yari inshuti ya Kobe ndetse yafatanyije na Vanessa mu gutanga ikirego.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND