Yvan Buravan yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo aho abantu benshi baje kumuherekeza bwa nyuma mu muhango wakoranwe ituze, kandi ukanatangirwamo inyigisho zo kongera kwibutsa abantu ko urukundo ari rwo rufunguzo rw’ubuzima buboneye.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 24 Kanama nibwo Yvan
Buravan yasezeweho bwa nyuma, anashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Umuhango ukaba witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye
biganjemo abo mu muryango we n’abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro barimo
abahanzi, abanyamideli, abanyamakuru, abakinnyi n’abandi.
Muri abo duhereye kubitabiriye isengesho ryo gusabira bwa
nyuma Yvan Buravan mu rusengero rwa EAR Remera barimo Aime Uwimana, Aline
Gahongayire, Meddy Saleh, Israel Mbonyi, Senderi, Munyanshoza Dieudonné, Patrick Nyamitari, Miss
Nshuti Muheto Divine, Uncle Austin, Anitha Pendo, Sandrine Isheja n’abandi.
I Rusororo naho hakaba hariyo abandi batandukanye uhereye
kuri Tom Close, Tricia, Miss Aurore Kayibanda, Shaddyboo, Butera Knowless,
Deejay Pius, Andy Bumuntu Ruti Joel, Mc Tino, Jules Sentore, Deejay Pius, Kimenyi
Yves, Ruti Joel, Irene Murindahabi n’abandi benshi.
Uretse kandi ibyamamare hari n’abakunzi benshi b’uyu muhanzi, bari bambaye imipira yanditseho YB.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Kanama 2022 hakaba aribwo hari habye
igikorwa cyo kumutaramira havugwa ibigwi bye, ahari hateraniye abantu bagera mu
bihumbi 4 babashije kubona imyanya kuko abaruta abo bo batashye kubera kubura
umwanya.
Urupfu rwa Yvan Buravan rukaba rwaraciye igikuba mu bato n’abakuru bitewe n’urugendo rw’ubuzima bwe rwari rwihariye no kuba yaragiye akiri muto, gusa nk’uko byagiye bigarukwaho n’abantu batandukanye gutabaruka kwe bikaba bikwiye kubera isomo buri umwe ryo kubaho ubuzima bufite intego.Bakuru ba Yvan Buravan
Tom Close
Tricia umugore wa Tom Close na Butera Knowless
Sandrine Isheja n'umugabo we
Shaddyboo
Faisal
Andy Bumuntu
Dj Ira
Butera Knowless
Deejay Pius na Anitha Pendo
Ruti Joel, Anitha Pendo na Deejay Pius
Jules Sentore
Bamenya n'itsinda rye
Itsinda rya Active
Juno Kizigenza
Junior Giti
Bruce Intore yihanganisha Anitha Pendo
Dj Marnaud na Pius
Chris Eazy
Mushiki wa Yvan Buravan na se
Abato n'abakuru baje guherecyeza Yvan Buravan
MC Tino
Abavandimwe n'inshuti bari bazanye indabo zo gutura Burabyo
Kimenyi Yves
Uncle Austin
Yasezeweho nk'intwari
Kubyakira ntibiba byoroshye
AMAFOTO: NDAYISHIMIYE NATHANAEL NA BABOU PHOTOGRAPHY-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO