RFL
Kigali

Kelly Rowland umaze igihe atagaragara mu muziki yagarutse mu isura nshya-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/08/2022 12:25
1


Kelendria Trene Rowland wamamaye cyane ku izina rya Kelly Rowland akoresha mu muziki ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze igihe atagaragara mu muziki aho yibanze mu kuzamura impano ye yo gukina filime.



Kuri ubu Kelly Rowland yagarutse mu isura nshya avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga babonye amafoto ye mashya.

US Magazine yatangaje ko Kelly Rowland umaze imyaka 3 adasohora ibihangano bishya yiyeretse abamukurikira kuri Instagram ye barenga miliyoni 13, abiyereka mu myambarire ibereye ijisho idoze mu buryo bugezweho. Aya mafoto Kelly Rowland yerekanye kandi yatumye benshi bemeza ko uko agaragara ntaho bihuriye n'imyaka 41 afite.


Kelly Rowland yagarutse mu isura nshya nyuma y'igihe 

Kelly Rowland umubyeyi w'abana 2 w'imyaka 41 yongeye guhangwa amaso bundi bushya ku mbuga nkoranyambaga ibintu atari aherutse dore ko yaramaze igihe agaragaza abana be anateguza abafana be filime nshya yitwa 'Curse of Bridge Hollow' ari gukina izasohokera kuri Netflix.


Mu myambarire igezweho Kelly Rowland yagarutse bushya nyuma y'igihe atagaragara mu muziki.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIMENYIMANA EMMANWL1 year ago
    NKUMBUYE IBYISHIMO





Inyarwanda BACKGROUND