RFL
Kigali

Stefflon Don yahishuye ko yatandukanye na Burna Boy kubera kutamunyura mu buriri no kwigira inshuti ya Wizkid

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/08/2022 9:40
0


Umuhanzikazi Stefflon Don yahishuye icyatumye atandukana na Burna Boy harimo nko nkuba atamunyura mu buriri ndetse no kwigira inshuti ya Wizkid.



Stefflon Don umuraperikazi akaba n'umuririmbyikazi ukunzwe cyane mu Bwongereza umaze amezi 9 atandukanye n'icyamamare Burna Boy ndetse akamara igihe kinini abazwa icyabatandukanije akaryumaho, kuri ubu yavuye imuzi icyatumye atandukana na Burna Boy bari bamaranye imyaka 3 mu munyenga w'urukundo.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram ye, Stefflon Don yashyizeho ubutumwa asubiza benshi bamubazaga icyamutandukanije na Burna Boy. Mu butumwa bwe yagize ati: ''Natandukanye na Burna Boy kuko afite ukwiyumva kutari kwiza, abona inshuti ye Wizkid nk'umuntu bahanganye nyamara abizi neza ko Wizkid amurenzeho''.

Stefflon Don yahishuye icyatumye atandukana na Burna Boy bari bamaranye imyaka 3.

Stefflon Don yakomeje agira ati: ''Nta nubwo yampazaga mu buriri, yambwiye nabi ubwo mperuka kumuvugisha. Ntibizongera na rimwe!!''. Aya magambo yatangaje, yatumye Burna Boy ahita aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamuneguraga bavuga ko nubwo agaragara nk'umusore w'ibigango ariko ntazi gushimisha umukobwa mu buriri.

Stefflon Don na Burna Boy bakanyujijeho biratinda mu rukundo

Ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko Stefflon Don wari waririnze kugira icyo atangaza ku bijyanye n'itandukana rye na Burna Boy, kuri ubu yagize icyo abivugaho bikaba byatumye Burna Boy yibasirwa n'abafana ba Wizkid bari kumwita iryarya ku mbuga nkoranyambaga mu gihe abandi bari kumunenga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND