RFL
Kigali

Country Records yashinje Element kwiyitirira injyana ya 'Afro Gako' bihangiye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2024 19:19
0


Inzu ifasha abahanzi mu gutunganya imiziki ya 'Country Records' yatangaje ko yageze ku mwanzuro wo gutandukana na Producer Kiiiz bari bamaze umwaka bakorana, wabisikanye na Producer Element bise 'Umwana muto, bareze, bamutoza byinshi kugeza ubwo ari nabo bamuhaye izina akoresha mu muziki 'Element'.



Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, mu 2020, Producer Element ubarizwa muri 1:55 AM yanditse kuri konti ye ya Twitter agaragaza ishimwe afite ku mutima kuri Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ wamuhaye izina ‘Element’.

Ubwo yasezeraga muri Country Records yavuze ko atiyumvisha impamvu Noopja yamwaka izina yamuhaye. Ati “Element ni Noopja warimpaye. None se yarinyise kugira ngo umunsi nahavuye azarigumane? Ntabwo ari irya studio, ni nkuko nanjye nshobora kukwita izina mvanye ahandi ugakomeza ukagenda ukaryitwa, ntabwo nzaza kur kwaka ngo ni uko tutakiri inshuti cyangwa tutagikorana.”

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko Noopja ariwe wahaye izina ‘Okkama’ uwavutse yitwa Ossama Masut Khalid, ndetse ni nawe wahaye izina Producer Pakkage wavutse yitwa Muhirwa Fabrice.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya Country Records ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024, aribwo Producer Kiiiz yatangaje ko yamaze gutandukana na Country Records kugirango akomeze gukora indirimbo z'abahanzi binyuze muri studio ye yashinze.

Kiiiz aherutse kubwira InyaRwanda ko yishimira ibihe byiza yagiriye muri Country Records, kuko yakoreyemo indirimbo 100 zirimo 40 zabashije kujya hanze ndetse na 60 zikiri mu bubiko zigomba kuzasohoka mu gihe kiri imbere.

Mu itangazo, Country Records yavuze ko bashimira Producer Kiiiz mu gihe bamaze bakorana. Bavuze ko n'ubwo batandukanye 'ubufatanye buzakomeza n'ubwo imikoranire yageze ku iherezo'.

Bavuze ko injyana ya Afro Gako ari ‘iyerekwa ryagizwe n'uwashinze Country Records, Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja’, bitandukanye n'ibivugwa n'umwe mu bahoze bagize umuryango wa Country Records 'umwana muto twabonye ufite impano, tukayishyigikira, tukayikuza ndetse tukamwita Element'.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko ubwo Element yari akibarizwa muri Country Records, Noopja yamuhaye igitekerezo cyo gukora injyana izajya iranga umuziki w’u Rwanda. Icyo gihe batekereje ko iyi njyana bayita ‘Afro Kinya’ ariko nyuma baza kwanzura kuyita ‘Afro Gako’.

Element ntiyabyumvaga kuko yashakaga kujya akora umuziki wubakiye mu ngoma zidunda nk’izo muri Nigeria. Ibi byatumye Noopja yifashisha abo mu Nkombo n’abandi bacuranzi b’inanga n’imudiru barimo Emmanuel batangira gukora uruvangitirane rw’iyi njyana.

Element niwe wafataga amajwi y’ibyo bihangano akabibika. Bitewe n’icyo yashakaga kugeraho, Noopja yaganirije Producer Pastor P umushinga we arawukunda, ndetse bagiye bajya mu Karere ka Musanze gufata amajwi y’ibihangano binyuranye.

Element yasezeye muri Country Records mu gihe bari mu kiriyo cy’umuvandimwe na Noopja witwa Kinyoni witabye Imana mu 2022. Icyo gihe yagiye atwaye ibihangano byose bakoze byubakiye kuri Afro Gako, kuva ubwo atangaza ko yahimbye injyana ya Afro Gako.

Mu mashusho 1:55 AM yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, yagaragaje ko Producer Element ashyize imbere kumurikira Afurika n’Isi yose muri rusange injyana ya Afro-Gako.

Mu itangazo ry’abo, Country Records yavuze ko aba- Producer n'abandi bemerewe kuba bakora igihangano cyubakiye kuri Afro Gako, ariko ko kuyiyitirira ntibikwiye kwihanganirwa.

Ati “Turashishikariza kandi abatunganya umuziki bose gukoresha iyi njyana, ariko ntidushobora kwihanganira abirengagiza igitekerezo n’uwashyizeho ikirango cy’umuziki, ukuri n’igihe, turahari twese.”

Bavuze ko biteguye gukomeza gushyigikira impano z'abakiri bato mu rwego rwo guteza imbere umuziki w'u rwanda. 

Kandi bahaye ikaze abafatanyabikorwa bose, yaba abantu ku giti cy'abo, imiryango n'abandi. Country Records isobanura ko intego z'abo ari ugufasha abahanzi gutungwa n'impano z'abo.    

Element avuga ko mu myaka ine ishize ari bwo yagize igitekerezo cy’injyana ‘Afro-Gako’
Country Records yatangaje ko umuyobozi w’ayo ‘Noopja’ ariwe wagize iyerekwa rya ‘Afro Gako’

Element yemera ko Noopja ari we wamwise iri zina ariko ntiyiyumvisha impamvu yarimwaka

 

Country Records yasezeye kuri Producer Kiiiz wari umaze umwaka umwe bakorana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND