Kigali

Nancy Pelosi yimye amaso ibyo u Bushinwa bwamwiyamye ajya muri Taiwan! Hatangijwe ibikorwa bya gisirikare

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:3/08/2022 12:14
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Nancy Pelosi uyobora Inteko Nshingamategeko ya Amerika yageze muri Taiwan mu ruzinduko rw’amateka na nyuma y'amagambo menshi akumira urwo rugendo. Uyu mutegetsi nyuma yo kumara iminsi atemeza cyangwa ngo ahakane niba koko azasura iki kirwa, yarenze ku byo Beijing yari imaze iminsi yihanangiriza Amerika.



Ikiicyemezo Nancy Pelosi cyo gusura Taiwan yagifashe nyuma y’iminsi u Bushinwa butangaje ko niyibeshya agakandagira muri iki kirwa bufata nk’igice cyabwo, igihugu cye kizirengera ingaruka.

Kuva u Bushinwa bwatangaza ibi benshi basigaye batewe amatsiko n’umwanzuro Pelosi azafata bibaza niba azima amatwi u Bushinwa agakandagira muri iki kirwa cyangwa niba azagira ubwoba agakora ibyo iki gihugu cyasabaga.

Uru rugendo rwa Perezidante w’Umutwe w’Abadepitewa Amerika rwafashwe nk’ikimenyetso cy’uburyo Beijing ikiri kure mu gukumira ubufasha bw’amahanga muri Taiwan ndetse no kwitambika umubano iki kirwa gifitanye na Amerika by’umwihariko.

Uyu mugore akigera i Taipeimu Murwa Mukuru wa Taiwan yasohoye itangazo avuga ko uruzinduko rwe “rwubahiriza ubwitange budasubirwaho bwa Amerika mu gushyigikira Demokarasi ikomeye ya Tayiwani nK’UKO Isi yagize amahitamo hagati ya 'Autocracy' na Demokarasi ”.

Ku rundi ruhande ariko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ko uruzinduko rwa Pelosi” rwahungabanyije cyane ubusugire bw’u Bushinwa n’ubusugire bw’uduce twa bwo” kandi ko bizagira “ingaruka zikomeye” ku mubano wa Amerika n'u Bushinwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Beijing yavuze ko itangiye imyitozo ya gisirikare ahakikije Taiwanmu rwego rwo kugira icyo ikora kuuruzinduko rwa Pelosi.

Umuyobozi w’igisirikare cy’u Bushinwa mu Burasirazubayagize ati: "Kuva ku mugoroba wo ku ya 2 Kanama, ingabo z’Abashinwa zatangiye uruhererekene rw’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho".

Yakomeje ati: “Ibi bikorwa bigamije gukumira kwiyongera gukabije kw’ingendo mbi ziva muri Amerika ku kibazo cya Taiwan ndetse no kuburira bikomeye ingabo zaTaiwan ku bijyanye no gusahaka ubwigenge”.

Gusa, Ibiro ntaramakuru Xinhua byo byatangaje ko mu duce dutandatu dutandukanye dukikije Taiwan guhera ku wa Kane kugeza ku cyumweru Pelosi amaze kugenda hazaba hari gukorerwa ibikorwa bya gisirikare mu mazi no ku butaka. Taiwan ho ubuyobozi buvuga ko ibyo bifatwa nko kubangamira ituze rya rubanda biri gukorwa n’ingabo z’u Bushinwa.


Src: Reuters








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND