Perezidante w'Inteko Nshinga Amategeko Umutwe w'Abadepite muri Amerika, Nancy Pelosi, yatangiye urugendo rwe muri Aziya aho kuri uyu wa Mbere yahereye muri Singapoure. U Bushinwa bwaburiye ko ingabo zabwo zitazigera "zicara ubusa" naramuka akandagije ibirenge bye ku kirwa cya Taiwan - Beijing ifata nk’imwe mu ntara zigize iki gihugu.
Mu Isi ya dipolomasi hakomeje kwibazwa niba koko Madamu Nancy Pelosi azasimbukira no muri Taiwan muri iyi minsi ari muri Aziya. Ibiro bye nta rujijo byakuyeho kuko byaraye bitangaje ko Pelosi n’intumwa ayoboye bazasura ibihugu bya Aziya nka Singapoure, Malysia, Koreya y'Epfo n' u Buyapani, ariko kuri Taiwan bikaruca bikarumira.
U Bushinwa ariko bwo ntibwaripfanye kuko
bwongeye kwihanagiriza Amerika ko uruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan rwabyara
akaga gakomeye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Zhao
Lijian, yatangaje ko Pelosi aramutse asuye Taiwan "byateza ibibazo bikomeye ndetse n’ingaruka
za byo”.
Zhao yagize ati: "Turashaka kongera kubwira Amerika ko u Bushinwa
buhagaze ku ngabo za bwo zitazigera zicara ubusa, kandi u Bushinwa buzafata
ibyemezo bikaze ndetse n’ingamba zikomeye zo kurengera ubusugire bwa bwo n’ubw’ibice
bya bwo”.
Abajijwe icyo igisirikare cy’u Bushinwa koko cyakora, Zhao yagize ati: “Naramuka atinyutse kujyayo, mureke
dutegereze turebe".
U Bushinwa bubona uruzinduko rw’abayobozi ba Amerika muri Taiwan nko kohereza ikimenyetso simusiga
gikangurira iki kirwa kwiyomora ku Bushinwa kikagira ubwigenge bwuzuye.
Uruzinduko rwa Madamu Nancy Pelosi ufatwa nka nimero ya gatatu mu basimbura ba Perezida wa Amerika, akanaba utavuga rumwe n’u Bushinwa w’ibihe byose rubaye mu gihe umubano wifashe nabi hagati ya Washington na Beijing.
Umurepubulikani Newt Gingrich wayoboye
Inteko Nsingamategeko ya Amerika ni we mutegetsi ukomeye waherukaga gusura Taiwan, hari mu mwaka w’1997.
Mu kiganiro cyaranzwe no kutumvikana abakuru b’ibihugu byombi
baherutse kugirana ku murongo wa tefoni, Biden yabwiye Xi ko politiki ya
Amerika kuri Taiwan itigeze ihinduka kandi ko Washington irwanya byimazeyo
ingamba zinyuranye z’u Bushinwa zo
guhindura uko ibintu bimeze cyangwa guhungabanya amahoro n’umutekano mu gace ka
Taiwan.
Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’intebe wa Taiwa, Su Tseng-chang nta bwo yabashije gusubiza mu buryo butaziguye ubwo yari abajijwe niba koko Pelosi azasura iki kirwa ku wa Kane nk’uko ibitangazamakuru byaho byabihwihwisaga.
Yatangarije abanyamakuru bari i Taipei mu Murwa Mukuru wa Taiwan ati: "Buri gihe duha ikaze ingendo zigana
mu gihugu cyacu no ku bashyitsi b'abanyamahanga".
Src: Reuters
TANGA IGITECYEREZO