Muri uku kwezi Ivana Trump wari umugore wa Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bwo yashyinguwe. Uyu mugore washyinguwe hafi y’ikibuga cya Golf cya Trump kiri mu mujyi wa Bedminster, amafoto y’imva ye yagiye hanze yanenzwe na benshi mu banyamerika.
N’ubwo ari icyemezo abana
b’uyu nyakwagendera na Donald Trump bafashe nk’umuryango, ababonye aho Ivana
ashyinguye bavuze ko atari ahantu hashyingurwa umuntu bakundaga.
Icyaje kuba ikibazo, ni amafoto y’igituro cya Ivana yafashwe akanashyirwa ahagaragara n’ikinyamakuru New York Post aho abayabonye bakomeje kuvuga ko uyu nyakwigendera atashyinguwe mu cyubahiro kimukwiye nk’uwahoze ari umugore wa Donald Trump kandi umuryango wabo ari uw’abaherwe.
Babinyujije cyane ku mbuga nkoranyambaga, banenze ko uretse indabyo ntoya ziri ku mva ye nta kindi kintu cyo kumuhesha agaciro cyashyizweho. Hananenzwe uburyo uretse amazina ye, amatariki yavukiyeho n’ayo yapfiriyeho, nta rindi jambo na rimwe ryo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro ryanditse ku gituro cye.
Uburyo ashyinguyemo bwanenzwe
Ashyinguye hafi y'ahari ikibuga cya Golf cya Donald Trump
N’ubwo byatangaje benshi ariko, bivugwa ko na Donald Trump yamaze iminsi ashaka ibyangombwa by’ahantu heza hashyingurwa Ivana wahoze ari umugore we. Gusa kugeza ubu ibyagaragaye byafashwe nko kudaherekeza Ivana mu cyubahiro bamugombaga nk’umuryango ukomeye.
Ivana Trump ni we wabaye umugore wa mbere wa Donald Trump aho babyaranye abana batatu. Yitabye Imana ku myaka 73 ku itariki 14 Nyakanga uyu mwaka aguye ku ngazi iwe mu rugo ashyingurwa ku itariki 21 Nyakanga 2022.
Src: TMZ
TANGA IGITECYEREZO