Uwicyeza Pamella yafashe umwanya aganiriza abakunzi bakomezaga kugenda bamutaka ubwiza n’ubugwaneza, ahamya ko mu gihe cya vuba araba yamaze gushyingiranwa na The Ben utaramira muri Swede kuri uyu wa 30 Nyakanga 2022 aho yamaze kugera ndetse utegerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Ubwitonzi, ubugwaneza n'ubwiza bya Uwicyeza Pamella bituma benshi bahamya nta gushidikanya ko The Ben wegukanye umutima we ari umunyamugisha. Ni ibintu bihura cyane n'izina ry'uyu muhanzi kuko ubusanzwe yitwa na Mugisha kandi mu kinyarwanda bavuga ko izina ari ryo muntu.
Mu kiganiro Uwicyeza Pamella yagiranye n’abamukunda binyuze ku mbuga nkoranyambaga bamubajije ibibazo bitandukanye nawe ntiyabatenguha arabisubiza byose. Muri iki kiganiro, uyu mukobwa yagarutse ku bukwe bwe na The Ben, aho bahuriye bwa mbere n'ibyo kurya akunda.
Pamella wamamaye muri Miss Rwanda 2019, ku kijyanye n'aho yahuriye na The Ben bwa mbere yagize ati: ”Bwa mbere twahuriye mu gihugu cya Kenya.” Nubwo atavuze umwaka ariko birashoboka ko ari mu myaka uyu mukobwa yari amaze kumenyekana mu marushanwa y’ubwiza.
Abakunzi be kandi ntibazuyaje kumubaza igihe azakorera ubukwe n'uyu muhanzi w'icyamamare mu Karere bari mu rukundo, undi nawe abasubiza atajijinganya ati:”Mu gihe cya vuba buraba kandi umugabo ni The Ben.” Mu minsi micye ishize Pamella yari yerekanye ko akumbuye bitarabaho The Ben utegerejwe i Kigali.
Amezi abaye hafi 10 The Ben asabye Pamella ko bazabana, hari kuwa 17 Ukwakira 2021 mu birwa bigeramo mbarwa bya Maldives aho bari mu biruhuko bakahamara icyumweru kirenga.
Ku bijyanye n'ibyo kurya Pamella yabwiye abamukurikira ko akunda cyane Kawunga byagera ku cyo kunywa agakunda ikivuguto. Yagize ati: ”Nkunda kawunga, ubunyobwa n’ibishyimbo icyo kunywa nkunda ikivuguto.”
Nk'uko byagiye bishimangirwa n’abakunzi be Uwicyeza Pamella ni umukobwa w’imico myiza, ucisha macye kandi agatega amatwi buri umwe, ibintu bakomeje kumushimira badasize no kumurata ubwiza bavuga ko The Ben yahiriwe kuba ari we ugiye kumutsindira bakazabana ubuzima bwose.
Kuwa 29 Nyakanga 2022 The Ben ni bwo yasesekaye muri Swede yakirwa n’abakunzi be benshi nk'uko byagaragajwe mu mafoto n’amashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Kuwa 06 Kanama 2022 ni bwo biteganijwe ko azataramira abanyarwanda muri BK Arena nyuma y’imyaka ibiri n’igice adataramira muri Kigali kuko igitaramo aheruka kuhakorera cyagutse ari icyo gusoza umwaka wa 2019 no kwinjiza abantu mu wa 2020.
Imiterere ya Uwicyeza Pamella ivugisha abatari bacye kuva yatangira kwamamara muri Miss Rwanda
Pamella yahishuye ko mu gihe cya vuba cyane azarushinga na The Ben
TANGA IGITECYEREZO