RFL
Kigali

Amerika: Umunyarwandakazi Umutoni Umulisa w'imyaka 19 azanye mu Rwanda ishami ry'imyenda y'agatangaza akora yise 'Tonys Fashion'-AMAFOTO

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:30/07/2022 11:09
0


Umunyamideri w'umunyarwandakazi witwa Umutoni Umulisa wagiye hanze mu mwaka wa 2016 akaba yiga Kaminuza mu bijyanye n’imideri, arakataje mu gukora imyenda ye bwite yise "Tonys Fashion" ikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse kuri ubu agiye kuyigeza ku isoko ryo mu Rwanda.



InyaRwanda.com yagiranye ikiganiro na Umulisa tumubaza impamvu yamuteye gukora iyi myenda yise Tonys Fashion, avuga ko ari ibintu yakuze yumva akunze agira n’amahirwe yo kubyiga muri Kaminuza. Yavuze ko yifuje no kugeza iwabo mu Rwanda ibyo yagezeho mu mahanga. 

Intego nyamukuru afite ni uko yazageza ibicuruzwa bye mu bihugu byinshi bitandukanye ku Isi, bikaba ari ibintu bishimishije kuba ageze kuri uru rwego akiri muto bivuze ko inzozi ze ziri kuba impamo. Yavuze ko mu gihe cya vuba cyane azaba yagejeje iyi myenda ye mu Rwanda.

Tonys Fashion yashinzwe na Umutoni Umulisa, ifite umwihariko wo kugira imyenda myiza kandi igezweho bakora babisobanukiwe na cyane ko Umulisa yiga Kaminuza mu bijyanye n’imideri. Muri Tonys Fashion bambika abantu bose mu birori bitandukanye birimo n'ubukwe. 

Ibirori byose wagira, Tonys Fashion ni ho hantu ho kugana ukabona ibyo wifuza kandi babikugezaho aho waba uri hose muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA). Mu Ukuboza uyu mwaka, Umulisa azaza mu Rwanda akaba ari bwo azafungura ku mugaragaro ishami ry’imyenda ye mu Rwanda.

Ukeneye kwambikwa na Tonys Fashion wababona ku mbuga zabo nkoranyambaga nka Instagram aho bitwa @tonys_fashion_t cyangwa kuri nimero zabo ari zo +16164387438. Ntuzacikwe n’ibyiza Tonys Fashion ikuzaniye mu Rwanda.


Umulisa yanze kwihererana ubumenyi yarahuye muri Amerika ashinga iduka ry'imyenda yise Tonys Fashion

Yifuza kugeza imyenda akora mu bihugu bitandukanye ku Isi


Umutoni Umulisa washinze Tonys Fashion

Imyenda ya Tonys Fashion urayambara ukaberwa cyane!

Abambitswe na Tonys Fashion ni bo baguhamiriza ubwiza bw'imyenda yabo

Iyo wambaye imyenda ya Tonys Fashion, aho uciye hose barakurangarira kubera kuberwa cyane

Ku banyabirori bo kwambara imyenda ya Tonys Fashion ni ibirori mu bindi

Umusore wambaye imyenda ya Tonys Fashion aba aberewe bihebuje

Tonys Fashion iragera mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka

Niba ushaka kurimba igisubizo ni Tonys Fashion

Umutoni Umulisa agiye gutangiza mu Rwanda ishami ry'imyenda akora yise Tonys Fashion






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND