RURA
Kigali

Dore impamvu abantu bamwe bahora bakererwa

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:24/03/2025 9:26
0


Ukora ibishoboka byose, ukiyemeza kubyuka kare kugira ngo ubashe kugerera ku gihe mu kazi cyangwa ku ishuri, wiyemeje ko uzava mu rugo mbere y’iminota 20 ku gihe wari usanzwe uhavira, ndetse ukarara unateguye ibyo uzakenera byose kugira ngo bitazagukerereza, ariko bikarangira n’ubundi ukererewe. Ese ibi biterwa n'iki?



Abantu benshi usanga barakazwa n’umuntu utubahiriza igihe, mbese bisa nk’aho imvugo ivuga ko igihe ari amafaranga bamaze kuyisobanukirwa. Abahanga mu by’imitekerereze basobanura aho iyi myitwarire ihurira n’uko umuntu abayeho, uko atekereza, imico ye, uko yarezwe n’ibindi.

Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Believe in Mind, isobanura neza impamvu hari abantu bakerererwa buri gihe, kumenya impamvu yabyo kandi bishobora kugufasha mu gutuma ugira umuco wo kubahiriza igihe

Icya mbere gituma abantu bakerererwa ni ukutagira ubumenyi buhagije mu kubahiriza igihe. Usanga abantu bakunda gukererwa kenshi baba batazi gushyira ku murongo gahunda zabo no gupanga uko umunsi wabo uri bugende, gahunda zimwe bakaziha umwanya muto kuruta uwo ziri bufate cyangwa ugasanga bamaze umwanya munini mu bintu bidafite akamaro maze bigatuma bakererwa kenshi.

Ikindi gishobora gutuma umuntu ahora akerererwa, ni umuco wo guhora yimura gahunda, urugero ufite ishuri Saa Mbiri, wiyemeza kubyuka Saa Moya kugira ngo witegure kare maze ugerere mu ishuri ku gihe. Ariko iyo wifitemo umuco wo guhora uvuga ngo “ndaba mbyuka, reka niyongeze iminota itanu,” usanga birangira ubyutse nka Saa Moya n’Igice, bigatuma ukerererwa.

Umuco wo kudakorera ku gihe muri sosiyete runaka, abantu bose bakerererwa si uko baba batinze kubyuka, cyangwa bahuye n’ibibazo byabatindije!

Hari abakerererwa ku bushake. Urugero usanga abantu bakunda kuvuga bati “ndagenda mu kanya, n’ubndi ni ya masaha y’Abanyarwanda.” Ibi bishobora gutuma umuntu ahora yica gahunda z’abandi kubera ko gusa yumva ko nabo bari bukerererwe, ndetse ugasanga nta n’ikibazo bimuteye.

Ikindi, ni umuco wo kudahana. Umuntu ahobora kuba akunda gukerererwa, ariko yabihanirwa akaba yabireka bitewe no gutinya ibihano. Ariko iyo ubizi ko aho ugiye nta muntu uri buguhane, cyangwa ngo akurebe nabi kubera kwica amasaha, bishobora gutuma wumva ntacyo bitwaye kwiyizira igihe ushakiye, bigatuma uhagera utinze.

Ibibazo byo mu mitekerereze bitandukanye nabyo bishobora gutuma umuntu ahora akerererwa buri gihe, nyamara nta ruhare rukomeye yabigizemo. Hari icyitwa Attention Deficit Hyperactivity Disorder (ADHD), umuntu ufite iki kibazo biramugora cyane kugenzura igihe cye, aba abona umwanya afite ari munini, ndetse yumva ko ikintu ari gukora akirangiza mu gihe gito maze akajya mu zindi gahunda. Ibi bishobora gutuma umuntu akererwa buri gihe nyamara we yumva ntako atagize.

Guhora ukererwa bishobora gutuma abantu bagufata nk’aho ugira agasuzuguro, udaha agaciro umwanya wabo, cyangwa bakakubona mu y'indi shusho mbi. Ni byiza rero gutekereza ku gihe, ndetse ukihatira gukorera ku gihe.

Ibi ntabwo wabikora ngo mu munsi umwe ube ubigezeho, ni inzira ndende. Ugomba rero kubishyiraho umutima, ugatangira kubona igihe nk’aho ari ingenzi cyane maze ukihatira kucyubahiriza uko byagenda kose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND