RURA
Kigali

Shalom Choir yahembuye benshi mu gitaramo cy'iminsi ibiri hanateguzwa ikindi gikomeye mu 2025-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/03/2025 10:01
0


Shalom Choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge yakoze igitaramo gikomeye "Shalom Worship Experience" cyabaye mu minsi ibiri, benshi barahembuka mu buryo bw'Umwuka ndetse bamwe banatera intambwe ikomeye yo kwakira agakiza.



Korali Shalom yizihiye imitima ya benshi mu gitaramo cy'iminsi ibiri cyiswe "Shalom Worship Experience" cyabereye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge kuva ku wa 22 Werurwe kugeza ku wa 23 Werurwe 2025. Iki gitaramo cyari kigamije gufasha abantu kwegera Imana binyuze mu kuramya no kuyihimbaza, kandi iyi ntego yagezweho.

Korali Shalom yari iri kumwe na Korali Hoziana, Korali Shiloh yo mu Karere ka Musanze, ndetse na Bosco Nshuti, bose bakaba baragaragaje ubuhanga n’ubwitange mu guhimbaza Imana. Iteraniro ryishimiye cyane aba baririmbyi, bigaragaza ko bafite inyota nyinshi y'Ijambo ry'Imana ndetse n'iy'ubutumwa mwiza mu ndirimbo.

Ku munsi wa nyuma w’iki gitaramo ni ukuvuga ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, habayeho ubwitabire budasanzwe kuko cyitabiriwe n’abarenga 7,000, barimo n’abakiriye agakiza binyuze mu gitaramo Shalom yakoreye muri BK Arena. Byemejwe ko aba bamaze kuba ingingo z’Itorero ADEPR mu Rwanda.

Korali Shalom yafashe umwanya uhagije wo kuyobora abantu mu kuramya Imana binyuze mu ndirimbo zitandukanye kandi zikunzwe cyane, yaba izayo bwite n’iz’abandi baririmbyi barimo True Promises Ministries (Nzamutegereza) na nyakwigendera Gisèle Precious (Umusaraba).

Umuyobozi w’indirimbo muri Korali Shalom, Tuyisenge Innocent, yavuze ko gukoresha indirimbo z’abandi bahanzi cyangwa amakorali nta kibazo kibirimo, kuko ubutumwa bwiza ari bumwe kandi buganisha abantu kuri Kristo.

Yagize ati: "Buriya natwe iyo dusohoye indirimbo, ntiba ikiri iyacu, iba ari iy’abantu bose! None kuki tutaririmba iz’abandi baririmbye mu gihe zitanga ubutumwa bwiza?".

Rev. Mugabowindekwe Joseph urambye mu murimo w'Imana niwe wagabuye ijambo ry'Imana, yitsa ku mbaraga zibonerwa muri Yesu Kristo. Yavuze uburyo uwizeye Yesu, anesha imbaraga z'umwijima, anatanga ingero z'ibitangaza Yesu yakoreye abari bamwizeye ndetse n'ubuhamya bw'abakristo babonye gukora kw'Imana ku bwo kwizera imbaraga z'Imana.

Umuyobozi wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutuma iki gitaramo kigenda neza, haba mu buryo bw’ubushobozi cyangwa mu isengesho. Yanatangaje ko hari ibindi bikorwa bikomeye biteganyijwe muri uyu mwaka birimo;

Shalom Festival – Igitaramo ngarukamwaka kizahuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho igiheruka cyabereye muri BK Arena kuwa 17 Nzeri 2023, aba baririmbyi bakaba barujuje iyi nyubako ndetse abandi basubirayo. Mu biteganyijwe kandi harimo Shalom Charity – Igikorwa kigamije gufasha abatishoboye, kizaba mu mpeshyi ya 2025.

Korali Shalom yashimiye Korali Shiloh ku bwitange bwayo n’ubuhanga yagaragaje mu kugabura iby’umwuka. Shiloh Choir yiganjemo urubyiruko yanyeganyeje inkura za ADEPR Nyarugenge, ishimira Shalom Choir yayitekerejeho. Bavuze ko nta ko bisa kuririmbira i Nyarugenge.

Shalom Choir yanashimiye Bosco Nshuti nawe weretswe urukundo rwinshi muri iki gitaramo kuva ageze ku ruhimbi kugeza aruvuyeho- akaba yaraboneyeho gutumira abantu mu gitaramo cye yise 'Unconditional Love' kizaba Kuwa 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali.

Ubuyobozi bw’itorero bwafashije Shalom choir gutegura iki gikorwa, bwashimiwe byimazeyo aba baririmbyi ku bw'igitaramo cyiza bakoze, banatangaza ko buri kwezi muri ADEPR Nyurugenge hazajya haba igitaramo gikomeye. Shalom Choir ikoze iki gitaramo nyuma y'ikindi gikomeye cyakozwe na Hoziyana Choir.

Umushumba w'Ururembo rwa Kigali, Rev Valentin Rurangwa yavuze ko ibitaramo biri gukorwa n'amakorali yo muri ADEPR Nyarugenge bigamije kongera ububyutse mu Itorero anatangaza ko by'umwihariko Shalom Choir izakora ikindi gitaramo muri uyu mwaka wa 2025.

Perezida wa Shalom Choir, Jean Luc Rukundo, yabwiye inyaRwanda ko babonye ineza y'Imana muri Shalom Worship Experience, asabira umugisha utagabanyije abahagararanye nabo bose muri iki gitaramo cy'iminsi ibiri. Ati "Twabonye ineza y'Imana, benshi barahembuka, abandi bakira agakiza". 

Korali Shalom ikomeje kwandika amateka avuguruye mu muziki wa Gospel, yashinzwe mu 1986, itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu 1986, abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y'amavuko. 

Yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990, yemerewe n'itorero kwitwa izina dore ko yari imaze igihe kirekire ari iy'abana yitwa Korali Umunezero, ihita yitwa Shalom choir.

Yahise izamukana imbaduko mu murimo w'Imana aho yakoze album mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibayisohora ku bwo kumva iri ku rwego rwo hasi, ariko biyifasha mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwiyongerera umuhate dore ko abagiye inama, Imana ibasanga.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga Miliyoni, Shalom Choir nayo yagizweho ingaruka nyinshi nk'uko mu gihugu hose nta kanyamuneza kaharangwaga n'ibyishimo. 

Nyamara n'ubwo baciye muri byinshi, Shalom Choir yakomeje kwiyubaka kugira ngo agahinda katabatwara bakibagirwa gukorera Imana kandi ariyo igena byose imenya ikiri imbere umuntu atazi.

Nyuma yo guca muri ibyo bihe bitoroshye, bongeye gukora Album ariko nanone ntibayigurisha kuko bumvaga iri ku rwego rwo hasi bitewe n'umwimerere bashakaga muri album yabo.

Nyamara n'ubwo batakoze album, bakoze indirimbo nyinshi zo kuvuga no kwamamaza imirimo y'Imana harimo indirimbo; 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', ‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Mfite Ibyiringiro’, ‘Ijambo Rirarema’, ‘Icyizere’, ‘Nduhiwe’ n’izindi.

Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

Ifite akandi gahigo ku kuba ariyo Korali rukumbi yujuje inyubako ya BK Arena ndetse niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yahataramiye. Shalom Choir ijya inakora ibikorwa by'urukundo bagafasha abatishoboye bitari ukubahumuriza no kubabwira ijambo ry'Imana gusa. 

Shalom Choir yahuye n'ibigusha, ibisitaza n'ibigeragezo byinshi mu murimo wo gukorera Imana ariko kubera umuhamagaro n'umuhate wo gukorera Imana babashije kubicamo amahoro.

Shalom Choir yeretswe urukundo rwinshi mu gitaramo yise Shalom Worship Experience

Shalom Choir yajyanye benshi mu Mwuka mu gitaramo Shalom Worship Experience

Shiloh Choir yo mu Karere ka Musanze yerekanye ko ari iyo guhangwa amaso nyuma yo gukorera ibitangaza i Nyarugenge

Abashumba basabiye umugisha Shiloh Choir bayaturaho kwaguka no gutera imbere 

Rev Mugabowindekwe Joseph ni we wigishije ijambo ry'Imana

Bosco Nshuti yishimiwe cyane muri Shalom Worship Experience


Shalom Choir yashimiye buri umwe wahagararanye nayo muri Shalom Worship Experience

SHALOM CHOIR YARIRIMBANYE UBUHANGA INDIRIMBO YA TRUE PROMISES


SHALOM CHOIR YERETSWE URUKUNDO RWINSHI MURI SHALOM WORSHIP EXPERIENCE


REBA UKO BOSCO NSHUTI YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO


PASTOR MUGABO YEHEMBUYE ABITABIRIYE SHALOM WORSHIP EXPERIENCE



AMAFOTO: N. Israel Photography

VIDEO: Director Melvin Pro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND