Urukiko muri Uganda rwategetse Polisi guta muri yombi Umudepite witwa Paul Nsubuga ukomoka mu ishyaka rya NUP, akaba ahagarariye Busiro mu Nteko Ishinga Nhngamategeko. Uyu mudepite yasibye iburanisha ry’urubanza akurikiranweho icyaha cy’ubujura bwa telefone.
Icyemezo cy’Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa
Buganda, Siena Owomugisha cyatewe n’uko ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu
mudepite yagiye ananirwa inshuro nyinshi kwitaba urukiko, kandi nta n’umwishingizi
afite.
Yagize ati: “Kunanirwa kwitaba urukiko k’uregwa, ni
amayeri yo gutinza ibikorwa by’urukiko. Ndatanga icyemezo cyo guta muri yombi
Hon. Nsubuga. Polisi igomba kumuta muri yombi”.
Ubushinjacyaha, bushinja Nsubuga wari utaraba umudepite icyo gihe yiba telefone, ko yagiye kwa Nangendo avuga ko ashaka kugura terefone ya Nokia maze ashyira terefone ye nto igendanwa hasi kugira ngo agerageze kumushakira telefoni yari imushishikaje, ahindukiye asanga yagiye na terefone.
Ubushinjacyaha buvuga ko Hon. Nsubuga utuye Nansana
mu Karere ka Wakiso, ku ya 3 Kamena 2019 ku nyubako ya Eseria Nakasero
ahateganye na ShopRite akaba yaribye terefone igendanwa ya Nicholas Karuhanga ifite
agaciro ka Shs 80.000 angana n’ibihumbi 21 mu manyarwanda ifite simukadi
iriho miliyoni 4.5 Shs. Ubwo uwibwe yajyaga kuri sosiyete z’itumanaho
guhagarikisha ayo mafaranga, yasanze yaramaze kubikuzwa.
Hakurikijwe ibimenyetso biri mu nyandiko z’urukiko,
amashusho ya CCTV kuri iyo nyubako ngo yaba yarafashe umudepite akoresha
ikinyamakuru yari afite mu guhisha telefoni ivugwa, mbere yo kuyiba.
Icyakora, uyu mudepite abinyujije ku mwunganizi we,
Juliet Nampeera, yireguye avuga ko arwaye Malariya kandi ko yagiriwe inama na muganga
yo kuruhuka iminsi itatu uhereye ku wa Gatatu. Ubwo bwiregure bwe bwanzwe n’urukiko
ruvuga ko atari inshingano ze nk'umwunganizi kumenyesha urukiko aho uregwa
aherereye, ahubwo ko ari inshingano z’abamwishingiye.
Biteganyijwe ko urubanza rw’uyu mudepite
ruzasubukurwa ku itariki ya 15 Kanama uyu mwaka.
Src:Daily Monitor
TANGA IGITECYEREZO