Mu mujyi wa Yamaguchi mu Buyapani inkende zikomeje gutera abahatuye ubwoba nyuma yo kwibasira abana bato n’incuke kuva mu ntangiriro z’uku kwezi aho izi nyamaswa zigaba ibitero ku bana bato zikabaruma.
Abayobozi b’uyu mujyi uherereye mu Burengerazuba bw’u
Buyapani, bavuga ko izi inkende zigenda ziri mu matsinda zatangiye no kujya
zijya gutangirira abana bato ku mashuri y’incuke aho zibafata mu maboko yazo zikabaruma
kuva mu matariki umunani y’uku kwezi.
Ibi bitero by’izi nkende bavuga ko bibateye ubwoba kuko nibura abana bagera kuri 58 bibasiwe n’izi nkende kuva mu ntangiriro z’uku kwezi. Ubuyobozi bw’ako gace bwamaze gushyiraho itsinda ryihariye ry’abantu bashinzwe kurwanya izo nkende aho kuri ubu hamaze gufatwa no kwicwa imwe ipima ibro 15.
Gusa bavuga ko iki kibazo gikomeye kuko inkende zitagishishikajwe n’ibyo kurya bazitega bityo imitego bazitega zikaba ziyisimbuka ahubwo zikajya na zo kwitegera abana bato. Iyo zibonye umwana zimuturuka inyuma zihereye ku maguru zigatangira kubarumagura.
Inkende zo mu bwoko bwa ‘Macaques’ ni zo zibasiye abana mu Buyapani
Inkende zo mu bwoko bwa 'Macaques' ziboneka mu Buyapani ni zo zikomeje kwibasira aba bana aho benshi ziruma bajyanwa mu bitaro kubera gukomeretswa na zo. Ubu haribazwa impamvu izi nkende zibasiye abantu ndetse n’aho zateye zituruka mbere yo kwibasira ako uyu mujyi wa Yamaguchi.
Src: TMZ
TANGA IGITECYEREZO