Kigali

U Burusiya bwamaze kugabanya gaze bwoherezaga i Burayi, ubukonje bukabije mu Burayi!

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:28/07/2022 7:14
0


Kuri uyu wa Gatatu, u Burusiya bwagabanyije ingano ya gaze bwoherazaga mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwwe bw’u Burayi. Ibi u Burusiya bwabikoze mu rwego rwo gutuma gaze irushaho guhenda i Burayi no gukumira uyu mugabane ngo udakora sitoke za gaze zihagije mu gihe cy’ubukonje bukabije aho bakenera cyane ingufu zo gushyushya amazu n’ibindi.



Imbanzirizamushinga yo kugabanyiriza gaze u Burayi yari yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru n’ikigo Gazprom gishinzwe ibya gaze  mu Burusiya yerekanaga igabanywa rya gaze ica mu muyoboro wa Nord Stream 1 ku kigero 1/5 cya gaze yose inyuzwamo. Uyu muyoboro wa Nord Stream 1 unyuramo nibura 1/3 cya gaze yose u Burusiya bwohereza i Burayi. 


Ku wa  wa Kabiri w’iki cyumweru ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwwe bw’u Burayi byari byemeje gahunda yihutirwa yo kugabanya ingano ya gaze bitumiza mu Burusiya. Ibi byari byanzuwe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zaza mu gihe Moscow yari kuba igabanyije cyangwa ihagaritse gaze yoherezaga.  

Uyu mugambi ugaragaza ubwoba bw’uko ibihugu bitazashobora kugera ku ntego zo kuzuza gaze mu bubiko no gukomeza gufasha abaturage gushushya amazu yabo mu gihe cy’itumba kandi ko ubukungu bw’u Burayi busanzwe bwifashe nabi muri iyi minsi bushobora gufata indi ntera mu gihe haba hatabungabunzwe neza ibijyanye na gaze. 

Mu gihe uruhande rw’u Burusiya  rwinubira gufatiirwa kw’imashini itunganya gaze mu muyoboro wa Nord Stream 1 yagiye gusanirwa muri Canada ndetse no gutinda koroherezwa  cyangwa gukurirwaho ibihano rwafatiwe, u Bubiligi bwo bushinja u Burusiya gukoresha ibikomoka kungufu nk’intwaro mu guhima Umuryango w’Ubumwwe bw’u Burayi no kwihorera ku bihano bwafatiwe ku bwo gutera Ukraine.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa sosiyete ya Gazprom, Vitaly Markelov, yatangaje ko iyi sosiyete itarabona imishini yasaniwe muri Canada kandi bifitanye isano n’ibihano u Burusiya bwafatiwe mu gihe kompanyi yitwa Siemens Energy yo mu Budage yo ivuga ko Gazprom hari ibyangombwa bya gasutamo igomba gutanga kugira ngo  iyo mashini yoherezwe.

Abanyapolitiki b'Abanyaburayi bagiye baburira inshuro nyinshi ko u Burusiya bushobora guhagarika burundu gaze mu gihe cy'itumba, ibyo bikaba byatera u Budage nk’igihugu cya mbere gikize mu Burayi kugwa k’ubukungu no no kurushaho gutumbagira kw’ibiciro ku isoko. Ibindi bihugu byatangiye kugirwaho ingaruka no guhungabana kw’ibijyanye na gaze mu Burayi harimo u Buholandi n’u Butaliyani aho ibiciro ku isoko bimaze gutumbagira cyane. 



Src: Reuters







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND