Mu Kwakira 2024, Onijah Andrew Robinson, umugore w’imyaka 33 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateze indege yerekeza i Karachi muri Pakistani, yiteguye gushyingiranwa na Nidal Ahmed Memon, umusore w’imyaka 19 bari baramenyanye ku mbuga nkoranyambaga birangira abenzwe.
Uru rugendo rw’urukundo rwari rwitezwe nk’inkuru nziza rwaje guhinduka isoko y’amakimbirane n’umubabaro.
Akigera muri Pakistani, Robinson yageze ku rugo rwa Memon ariko umuryango w’umusore uhita umwima uburenganzira bwo kwinjira. Impamvu y’uku kwangwa yaturutse ku mafoto yari yarohereje kuri interineti, aho yakoresheje uburyo bwo guhindura isura (filters), bituma agaragara atandukanye cyane n’uko yari mu buzima busanzwe.
Umuryango wa Memon wahise umwihakana, ndetse n’umusore nawe ahita yica burundu umushinga w’ubukwe.
Nubwo ibi byose byamubayeho, Robinson yanze gusubira muri Amerika. Yahisemo kuguma hanze y’inzu ya Memon, yizeye ko bazahindura ibitekerezo bakongera kumwakira. Iyi myitwarire ye idasanzwe yahise ikwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu bamwe bamwita “umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga.”
Robinson yanze kwemera ko ibintu byarangiye, ndetse atangaza ko ashaka kuba umwenegihugu wa Pakistani. Yagize ati: “Ntabwo nzasubira muri Amerika.” Yongeyeho ko asaba indishyi za miliyoni $100 ku gihugu cya Pakistani kubera agahinda yagize.
Nubwo umugiraneza witwa Ramzan Chhipa yagerageje kumufasha kubona itike yo gutaha, Robinson yabyanze ahubwo akomeza gusaba amafaranga menshi.
Guverineri wa Sindh, Kamran Khan Tessori, yamuhaye viza y’impuhwe, ariko nayo yarangiye ku ya 11 Gashyantare 2025. Nubwo yahawe itike yo gusubira muri Amerika, Robinson ntiyagaragaje ubushake bwo gutaha nk'uko bitanganzwa na New York Post.
Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira hose ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayifashe nk’urwenya, abandi bakayifata nk’icyigisho cy’uko urukundo rwo kuri interineti rushobora kuba umutegetsi w’amakuba igihe umuntu atitondeye neza uwo ajya guhura nawe.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO