RURA
Kigali

Gael, umujyanama wa Bruce Melodie agiye gutangira ikiganiro kuri Isibo Tv mu rugendo rwo gutera inkunga imishinga y’urubyiruko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2022 15:00
0


Coach Gael umujyanama w’umuhanzi Bruce Melodie agiye gutangira gutambutsa ikiganiro kuri Televiziyo Isibo, mu rugendo yatangiye rwo gutera inkunga imishinga irimo udushya y’urubyiruko rwo kuri Kaminuza no mu mashuri makuru.



Mu Cyumweru gishize Gael ari kumwe n’itsinda bakorana, bagiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Ishami rya Huye guhitamo imishinga y’urubyiruko myiza yo gushyigikira kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Gael avuga ko batunguwe n'umubare w'abanyeshuri bamuritse imishinga yabo, kuko batangiye bashaka gukorera mu ishuri ryakira nibura abanyeshuri 30 ariko ko ubwo bari mu nzira babonye ko abakomeje gusaba ari benshi, bahindura ishuri ryo gukoreramo bagira iryakira abantu 50 nyuma babashyira muri salle y'abantu 150.

Uyu mujyanama avuga ko bakiriye urubyiruko ruri hagati ya 100 na 120 rufite imishinga inyuranye rushaka guterwamo inkunga, ariko babasha kumva imishinga 30.

Ati "Mu mishinga 30 twatoye itandatu y'abo twahembye, tuzanakomezanya tugatera inkunga imishinga yabo."

Yavuze ko abandi 20 bazakomeza kubakurikirana 'no kubigisha ibintu bitandukanye', bijyanye no gushyira mu bikorwa imishinga yabo no kuyinononsora.

Ati "Byagenze neza birenze uko twabitekerezaga. Muri macye ni icyerekezo cy'aba Vip. Tuzi ko Igihugu kirimo abana benshi bafite ibitekerezo byiza, ariko nyine babura inkunga, atari inkunga gusa ahubwo no kubafasha kubona ababafasha ndetse no gukurikiranwa kugira ngo imishinga yabo babe bayishyira mu bikorwa."

Gael yavuze ko batazatanga amafaranga gusa urubyiruko ahubwo bazakomeza gukorana nabo 'ku buryo uha umuntu amafaranga ariko n'ibitekerezo, mukagumana kugeza mukujije uwo mushinga ukagera aho ugomba kugera.'

Yavuze ko iki gikorwa kizakomeza kugeza no mu zindi Kaminuza no mu mashuri makuru.

Kugeza ubu imishinga imaze gutsinda irimo uwa Uwihanganye Theodre ujyanye n’ibidukikije, uwa Niyokwizerwa Jeannette wo gushyiraho akarima k’imbuto ziribwa, Janviere Uwihanganye afite umushinga ujyanye no kubyaza umusaruro ibikoresho bya pulasitike bitagikoreshwa n’ibindi.

Coach Gael asanzwe afite ikiganiro yise ‘AbaVip’ gitambuka kuri Youtube ahuriramo n’abarimo Tony Inganji na Eddy Robert.

Baherutse gukora ikiganiro bibaza niba abakiri bato bafite ubwenge budasanzwe. Muri iki kiganiro baganiriye ku mitekerereze y’abantu bateye imbere, icyo barusha abandi n’uko nawe wabikora ugatera imbere.

Gael washinze 1:55 am avuga ko kuva mu cyumweru kiri imbere, iki kiganiro kiratangira gutambuka kuri Isibo Tv mu rwego rwo gufasha benshi gusobanukirwa ingingo zinyuranye.

Abatsinze bahawe ishimwe, ariko bazakomeza gukurikiranwa mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo 

Imishinga itandatu muri 30 yari ihatanye niyo yabashije gutambuka muri Kaminuza no mu mashuri makuru 

Abo mu mashuri yisumbuye bari bafite umushinga w’ikoranabuhanga wahize uwa benshi bari muri Kaminuza 

Coach Gael agaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite imishinga myiza, ariko rukeneye gushyigikirwa mu kuyibyaza umusaruro

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ‘ABAVIP’ KIGIYE GUTANGIRA GUCA KURI ISIBO TV

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND