Bavakure Jean Aberd, Nsanzumuhire Pierre Claver na Munyankindi Chris barangije amasomo ya kaminuza mu Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CAVM) muri Kaminuza y’u Rwanda, bagisoza ntibasiragiye bashaka akazi nk’abandi, ahubwo bashyize ingufu mu mushinga wabo wo kwenga divayi kuri ubu umaze kubyara uruganda rukomeye.
Aba barwiyemezamirimo bakiga
muri kaminuza bari bafite inzozi zagutse aho bajyaga bageragezagukora divayi mu ikawa, ibinyomoro, amapapayi n'indimu.
Umushinga wabo uherutse gutsindira Miliyoni eshatu n’igice z'amafaranga y'u Rwanda mu bihembo bya Youth Connekt byatanzwe muri Mata uyu mwaka.
Muri Kamena, berekanye ibicuruzwa byabo mu nama ya CHOGM yabereye i Kigali. Aba ba rwiyemezamirimo benga divayi, bakorera mu murenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu habasha kuboneka ibikoresho by’ibanze bifashisha mu kwenga.
Nsanzumuhire Pierre Claver aganira na ‘Doing Business’ yagize ati: “Twari mu ishuri rimwe muri kaminuza. Muri 2018, twakundaga kwitabira amahugurwa atandukanye agamije kuzamura kwihangira imirimo mu rubyiruko kugirango bategure ejo hazaza habo kandi babategure ku isoko ry'umurimo. Ni bwo twatangiye gutekereza ku buryo dushobora gukoresha ubumenyi twungutse”.
Arakomeza ati: “Umunsi umwe, twitabiriye kandi amahugurwa yo gutunganya ibiribwa, byadufashije gutekereza no guhitamo umushinga wo gutunganya ibiribwa. Twakoze ubushakashatsi n’igerageza mu kwenga divayi mu ikawa, amapapayi, indimu n’ibinyomoro dukoresheje laboratwari za kaminuza”.
Bafite gahunda yo kwagura umushinga wabo ugafasha Igihugu kwihaza
Umushinga wabo wabanje kwegukana ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ku rwego rwa kaminuza nyuma uza gutsindira ibindi bihumbi 200 Rwf mu mishinga y’urubyiruko.
Ibyo byari nk’intangiriro kuko muri 2021 umushinga wabo waje muri itatu ya mbere myiza yanahawe ibihembo. Icyo gihe bari batsinze ku rwego rw'akarere n’urw’intara mbere yo kugera ku rwego rw’Igihugu.
Nsanzumuhire agira ati: "Ku rwego rw'Igihugu twaje mu batsinze icumi ba mbere mu mishinga irenga 200 yarushanwaga kandi twabonye igihembo cy'amafaranga miliyoni eshatu n’igice”. Akomeza ayo ko mafaranga bayakoresheje neza kuko baguze imashini zitunganya divayi kandi ko hari amahirwe menshi kuko u Rwanda ahanini rushingira kuri divayi itumizwa mu mahanga.
Kuri ubu mu Rwanda divayi yenzwe mu ikawa, amapapayi, indimu n’ibinyomoro ni uru rubyiruko rwonyine ruyenga. Uyu munsi bafite divayi ingana na litiro 500 zirimo litiro 300 z’itinganyije byuzuye ishobora guhita inyobwa. Muri 2023 bateganya ko bazaba bafite ubushobozi bwo kwenga no kugurisha amacupa 2.780 ya divayi buri mwaka.
Src: The New Times
TANGA IGITECYEREZO