RURA
Kigali

Amasezerano ya Trump na Modi yo kugurisha ibikoresho bya gisirikare n'indege zintambara ku Buhinde ahatse iki?

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:14/02/2025 16:55
0


Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yashimye "ubufatanye bukomeye" hagati y’u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kugirana amasezerano na Perezida Donald Trump yo kongera itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli, gaze n'intwaro bya Amerika mu Buhinde, n'ibihugu byombi bikungukiramo.



Narendra Modi yahuye ndetse anaganira na Elon Musk mu gihe biteganijwe ko Elon Musk azagurira ibikorwa bye mu Buhinde harimo inganda nka Tesla, gutanga interineti n'indi mishinga.

Urugendo rwa Modi rw’iminsi ibiri rwabaye mu gihe Trump yari aherutse gutegeka ko imisoro y’iyongera ku bafatanyabikorwa bose b’ubucuruzi ba Amerika, harimo n’u Buhinde. 

Trump yanenze u Buhinde kuba bufite imwe mu misoro ihanitse ku isi, mu gihe Modi yavuze ko yiteguye kugabanya imisoro ku bicuruzwa bya Amerika, kwakira abimukira b’Abahinde batemewe no kugura indege z’intambara za Amerika.

Trump yatangaje ko u Buhinde buzagura ibyinshi mu bikomoka kuri peteroli na gaze bya Amerika, kandi Amerika izongera kugurisha ibikoresho bya gisirikare ku Buhinde bifite agaciro ka miliyoni z’amadolari, harimo n’indege z’intambara za F-35.

Ibihugu byombi byanaganiriye ku kibazo cy’abimukira, aho Amerika izohereza umugabo ukekwaho gutegura igitero cy’iterabwoba i Mumbai mu 2008. Mu cyumweru gishize, Amerika yohereje Abahinde 104 babaga muri Amerika mu buryo butemewe nkuko tubikesha BBC.

Mbere yo guhura na Modi, Trump yari yategetse abajyanama be gushyiriraho imisoro mishya ibindi bihugu, bikaba bizatangira gukurikizwa bitarenze muri Mata. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko impuzandengo y’imisoro ya Amerika ku bicuruzwa by’ubuhinde ari 5%, mu gihe iy’u Buhinde ari 39%.

Minisitiri w'u Buhinde Narendra Nodi asuhuzanya na Trump

Modi ari kumwe na Trump mu biganiro bemeranya ku masezerano

Amarika isanzwe ifasha ubuhinde mu myitozo ya gisirikare ndetse no kubagurishaho intwararo aha ni Rajasthyn barimo gutozwa n'ingabo za Amerika

Mu kiganiro n'abanyamakuru yabajijwe ku kibazo cyabimukira avuga ko barimo kubiganiraho na Trump kandi ko ubuhinde bwiteguye kwakira abimukira birukanwe muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND