Umuhanzi uri mu bagezweho muri iyi minsi Kenny Sol yerekeje muri Uganda aho agiye kuganira n’itangazamakuru nyuma y’ibikorwa bitandukanye aherutse gukorera muri Uganda.
Kenny Sol yerekeje muri Uganda nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko ari ho akubutse mu biganiro bitandukanye n’ibikorwa yahakoreye.
Kenny Sol uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi abikesha indirimbo ze zidasiba gukundwa, yerekeje mu gihugu cya Uganda amaze kuririmba mu gitaramo cya Trappish Concert yabaga ku nshuro ya kabiri kuko inshuro ya mbere kitabaye ahubwo cyahagaritswe.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Kenny Sol yavuze ko umuziki nyarwanda umuze gutera imbere ku rwego rukomeye bigizwemo imbaraga na ba nyiri ubwite ariko ko bigisaba gukora.
Yagize ati”Ni byo koko ngiye muri Uganda muri Media tour, ndizera ko bizagenda neza kandi hano mpafite abakunzi benshi b’ibikorwa byanjye n’umuziki nyarwanda muri rusange.”
Kenny Sol ari kugirana ikiganiro na Radio City
Uyu muhanzi ni umwe mu bagezweho ndetse b’amazina akomeye abikesha umuziki we mwiza udasiba kunyura abawumva n’abawureba. Mu kanya gashize Kenny Sol yari ari mu kiganiro na Radio City yo muri Uganda, mu gihe nyuma yaho araba ari muri Televiziyo yitwa NTV The Beat.
Kenny Sol mu modoka ubwo yajyaga mu kiganiro
Collin More uri mu bajyanama ba Kenny Sol mu kiganiro na Radio City
Davido na Peruzi wasubiranyemo Indirimbo Jolie na Kenny Sol bameze nk’abavandimwe
Kenny Sol azaganira n’itangazamakuru hafi ya ryose muri Uganda
TANGA IGITECYEREZO