Nyuma y’imyaka 5 yari ishize aganirizwa ariko bigapfa ku munota wa nyuma, muri iki gitondo ikipe ya Chelsea yatangaje ko yasinyishije myugariro Kalidou Koulibaly wakiniraga Napoli yo mu Butaliyani amasezerano y’imyaka 4.
Uyu
myugariro wari umaze igihe ari Indashyikirwa muri shampiyona y’u Butaliyani, aje
nk’igisubizo cy’ubwugarizi bw’iyi kipe ya Thomas Tuchel nyuma yaho itakaje
Antonio Rudiger yagenderagaho wamaze kwerekeza muri Real Madrid.
Koulibaly
wari umaze igihe kitari gito muri Napoli abaye umukinnyi wa kabiri usinyiye Chelsea
muri iyi mpeshyi nyuma ya Raheem Sterling.
Uyu
munya-Senegal yasinye amasezerano y’imyaka 4, akaba agiye kuziba icyuho cya
Rudiger aho azafatanya na Thiago Silva mu mutima w’ubwugarizi.
Koulibaly
yamaze kugera Las Vegas aho yasanze bagenzi be bashya kugira ngo bakomeze
kwitegura umwaka w’imikino uzatangira tariki ya 05 mu kwezi gutaha.
Nyuma
yuko uyu myugariro ugiye gukinana na mwene wabo Edouard Mendy amaze gushyira
umukono ku masezerano, yagize ati:
“Nishimiye
cyane kuba ndi hano hamwe n’iyi kipe ya Chelsea. Ni ikipe ikomeye ku Isi kandi
inzozi zanjye zahoze ari ugukina muri Premier League. Chelsea yabanje kunshaka
mu 2016 ariko ntitwabigezeho.
Ubwo
bagarukaga kunshaka narabyemeye kuko bifuzaga rwose ko nza muri Premier League
kubakinira. Ubwo naganiraga n’inshuti zanjye nziza Mendy na Jorginho
banyorohereje guhitamo ku buryo nishimiye rwose kubana namwe uyu munsi.
Ndashaka
gushimira abafana kuko nabonye benshi i London no mu ndege abantu bose
bishimiye ko ndi hano. Ndashaka rero kubashimira kandi nizera ko umwaka
w’imikino uzaba mwiza rwose kandi tuzaha ibyishimo abafana”.
Umutoza
Thomas Tuchel yabajijwe icyo atekereza kuri myugariro we mushya, yagize ati:
’Nishimiye ko yasinye kandi yinjiye mu ikipe yacu. Ubu ni umukinnyi wa kabiri
tuguze muri iyi mpeshyi.
Na
none dufite umukinnyi ukomeye, uhangana bikomeye, ufite uburambe mu kibuga
kandi nkuko tubibona n’inyongera nziza ku itsinda ryacu”.
Mu
myaka 8 yari amaze muri Napoli, Koulibaly yakiniye iyi kipe imikino 317 mu
marushanwa atandukanye, atsinda ibitego 14.
Koulibaly yasinyiye Chelsea amasezerano y'imyaka 4 avuye muri Napoli
TANGA IGITECYEREZO