Igikorwa rutahizamu w’umunya-Argentine, Lionel Messi yakoreye myugariro w’umunya-Espagne bakinana muri PSG, Sergio Ramos mu mukino wa gicuti ikipe bakinira yatsinzemo Quevilly ibitego 2-0, cyatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.
Aba
bakinnyi barebanaga ay’ingwe muri shampiyona ya Espagne ubwo Ramos yakiniraga
Real Madrid, Messi akinira Barcelona, nyuma yo guhurira muri PSG umubano wabo
wariyuburuye, baba inshuti magara, basenyera umugozi umwe.
Ibi
byagaragariye cyane mu mukino wa gicuti utegura shampiyona ya Ligue1 PSG yatsinzemo
Quevilly ibitego 2-0, ubwo ku munota wa 32 Lionel Messi yazamukanaga umupira
akinjira mu rubuga rw’amahina bakamutega umusifuzi agahita yemeza ko ari
penaliti. Ntabwo Messi yifuje gutera iyi penaliti kuko yahise ayiha inshuti ye
Sergio Ramos wayitsinze ku munota wa 33.
Gassama
yaje gutsindira PSG igitego cya kabiri ku munota wa 54 ari nacyo cyarangije uyu
mukino.
Iki
gikorwa Messi yakoze cyashimangiye umubano mwiza usigaye uri hagati ye na
Ramos, ari na none benshi byabatangaje cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko
batatekerezaga ko Messi yafata icyemezo nk’icyo yafashe ku mugoroba.
Ku
mbuga nkoranyambaga benshi bashyizeho ifoto ya Messi aha penaliti Ramos
bakarenzaho amagambo agira ati ‘abari abanzi babaye inshuti magara’.
Ibi
babishingira ku mubano aba bakinnyi bombi bari bafitanye ubwo bakinaga muri
shampiyona ya Espagne kuko bakundaga gushyamirana cyane ariko kuri ubu bakaba
ari inshuti magara nyuma yo kwisanga bombi bakinira ikipe imwe.
Messi yakoreweho ikosa rya penaliti ayiha Ramos ngo ayitere
Igikorwa Messi yakoreye Ramos cyatunguye benshi
TANGA IGITECYEREZO