Umunya-Danemark w’imyaka 30 y’amavuko ukina mu kibuga hagati asatira, Christian Dannemann Eriksen wamenyekanye nka Christian Eriksen yamaze kwerekeza muri Manchester United ahamya ko ari ikipe idasanzwe ndetse ifite umutoza wihariye.
Ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, nibwo Manchester United yatangaje
ko noneho bitakiri ibihuha, Christian Eriksen yamaze gushyira umukono ku
masezerano y’imyaka itatu iri imbere.
Eriksen
yasinye amasezerano azamugeza mu 2025 akinira iyi kipe itozwa n’umuholandi Erik
Ten Hag.
Nyuma
y’ibiganiro byafashe iminsi itari myinshi cyane, byarangiye Eriksen yumvikanye
n’ubuyobozi bwa Manchester United ndetse yishimira kuzakinira iyi nkipe y’ubukombe
no kuzakorana n’umutoza Ten Hag.
Nyuma
yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu, Eriksen yagize ati”Manchester
United ni ikipe idasanzwe, ndumva ntindiwe no gutangira imyitozo ngatangira
kuyikinira. Ten Hag ni umutoza mwiza, navuganye nawe, nishimiye cyane ahazaza hanjie”.
Nyuma
yo kugwa mu kibuga muri Euro 2020 akamara iminota 15 yabuze umwuka aryamye hasi
kubera ikibazo cy’umutima benshi bagatekereza ko yapfuye, Eriksen yaje kujyanwa
kwa muganga aza kuzanzamuka yongera atora agatege.
Abaganga
bari bamubujije kongera gusubira mu kibuga kubera ko ashobora kongera guhura n’ikibazo
yahuye nacyo, Inter Milan yakiniraga yahise imwirukana kubera amategeko aba mu
Butaliyani atemerera umukinnyi urwaye umutima gukina muri icyo gihugu.
Eriksen
yahise yerekeza muri Berntford yo mu Bwongereza yakiniye imikino 11,
ayitsindira igitego 1.
Kuri
ubu Eriksen yamaze gusinyira Manchester United amasezerano y’imyaka 3 izamugeza
mu 2025 Old Traford, akaba yiyongereye ku itsinda ry’abakinnyi bagiye gukorana
n’umutoza Ten Hag mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe.
Umutoza
Ten Hag yifuzaga cyane ubunararibonye n’ubuhanga bwa Eriksen muri Manchester
United ashaka kubaka.
Eriksen yamaze kwerekeza muri Manchester United mu gihe cy'imyaka 3 iri imbere
Uyu munya-Danemark yari amaze amezi macye akinira Brentford
TANGA IGITECYEREZO