RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 5 muri Gasogi United, Nkubana Marc yerekeje muri Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/07/2022 11:59
0


Myugariro wo ku ruhande rw’ibiryo uherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, wakiniye Gasogi United mu myaka 5 ishize, Nkubana Marc yamaze kwerekeza muri Police FC aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, ni bwo Gasogi United ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yashimiye uyu musore ibyo yabahaye mu gihe cy’imyaka itanu bari bamaranye ndetse imwifuriza guhirwa mu ikipe ye nshya.

Ibi biganiro byari bimaze iminsi hagati ya Police FC na Gasogi United, byaraye bisojwe ndetse n’umukinnyi yumvikanye n’iyi kipe ahita anayisinyira.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Nkubana Marc yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 azakinira Police FC.

Nkubana Marc yageze muri Gasogi United mu 2017 avuye mu Isonga, yayikiniye mu cyiciro cya kabiri yitwa Unity de Gasogi, mu 2018 iza guhabwa izina rya Gasogi United ari nabwo umwaka ukurikiyeho yahise izamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba imazemo imyaka 3.

Uyu mukinnyi aherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse akaba yerekeje muri Police FC nk’ikiraro kizamufasha gusubira mu ikipe y’igihugu ndetse akabona umwanya wo gukina.

Nkubana Marc wakiniraga Gasogi United yerekeje muri Police FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND