Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwamaze gutangaza ko butazongerera amasezerano abakinnyi batandatu bakiniraga iyi kipe barimo Kwizera Olivier na Nizigiyimana Karim Makenzi bose bari basoje amasezerano.
Mu
rwego rwo gutegura umwaka utaha w’imikino, Rayon Sports ikomeje gukora
impinduka zitandukanye zirimo kuzana itsinda rishya ry’abatoza bayobowe n’umutoza
mukuru Haringingo Francis ndetse yaguze abakinnyi batandukanye bashya
bazayifasha kugera ku ntego yiyemeje uyu mwaka w’imikino. Iyi kipe ikunzwe na
benshi mu Rwanda, uko igura abakinnyi ni nako irekura abandi.
Ubuyobozi
bwa Rayon Sports bubinyujije ku rubuga rw’iyi kipe rwa YouTube, bwatangaje ko
bwamaze gutandukana n’abakinnyi 6 hafi ya bose babanzaga mu kibuga bari basoje
amasezerano.
Anbakinnyi
6 batandukanye na Rayon Sports ni umunyezamu Kwizera Olivier, myugariro Nizigiyimana
Karim Makenzi, Sekamana Maxime ukina anyuze ku mpande, myugariro Habimana
Hussein, Ishimwe Kevin wari werekeje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura
nawe yasezerewe ndetse na Bukuru Christophe.
Aba
bakinnyi bose bari basoje amasezerano bari bafitanye na Rayon Sports, ndetse
bamwe muri bo bifuzaga kuguma muri iyi kipe ariko ubuyobozi bwo bwahisemo
gutandukana na bo.
Abakinnyi
batandatu birukanwe bariyongera ku banyamahanga batatu barimo Sanogo, Kwizera
Pierre na Mael Dinjeke nabob amaze gutandukana n’iyi kipe.
Rayon
Sports imaze kugura abakinnyi barimo Ngendahimana Eric wavuye muri Kiyovu
Sports, Mbirizi Eric wo mu gihugu cy’u Burundi, Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali
n’abandi.
Byitezwe
ko hari abandi bakinnyi b’abanyamahanga baza kwiyongera muri Squad umutoza
Haringingo azakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Kwizera Olivier ntazakinira Rayon Sports umwaka utaha
Makenzi yamaze kwerekwa umuryango muri Rayon Sports
Ishimwe Kevin yamaze gutandukana na Rayon Sports
Bukuru Christophe ntazakinira Rayon Sports umwaka utaha
Sekamana Maxime yamaze kwerekwa umuryango usohoka muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO