Sir Mo Farah yahishuye ko yajyanwe mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko ari umwana, ahatirwa gukora nk'umuja wo mu rugo.
Iki
cyamamare mu gusiganwa ku maguru mu mikino ya Olympic yabwiye BBC ko yahawe
izina Mohamed Farah n'abamuzanye mu ndege bamukuye muri Djibouti. Izina rye
ry'ukuri ni Hussein Abdi Kahin.
Yakuwe
muri icyo gihugu cyo muri Afurika y'uburasirazuba afite imyaka icyenda ajyanwe
n'umugore atari yarigeze na rimwe ahura na we, nuko akoreshwa mu kurera abana
b'undi muryango.
Uyu
mukinnyi wo mu ikipe y'u Bwongereza yagize ati: "Namaze imyaka nkomeza
kutabisohora [kubishyira ahabona]".
"Ariko
ushobora kutabisohora mu gihe kirekire gutyo gusa".
Uyu
usiganwa mu ntera ndende, mbere yari yaravuze ko yageze mu Bwongereza
nk'impunzi avuye muri Somalia ari kumwe n'ababyeyi be.
Ariko
mu nkuru mbarankuru ya BBC na Red Bull Studios, yabonwe na BBC News
izanatangazwa ku wa gatatu, avuga ko ababyeyi be batigeze na rimwe bagera mu
Bwongereza - nyina n'abavandimwe babiri be b'abagabo baba ku isambu y'umuryango
iri muri leta ya Somaliland yikuye kuri Somalia.
Se,
witwa Abdi, yishwe n'isasu ryayobye aho ryarashwe ubwo Sir Mo yari afite imyaka
ine, mu rugomo rwari rurimo kuba muri Somalia. Mu mwaka wa 1991, Somaliland
yatangaje ubwigenge bwayo ariko ntiyemewe ku rwego mpuzamahanga.
Sir
Mo avuga ko yari afite imyaka hafi umunani cyangwa icyenda ubwo yakurwaga mu
rugo akajyanwa kubana n'umuryango muri Djibouti. Nyuma yatwawe mu ndege ajyanwa
mu Bwongereza ajyanwe n'umugore atari yarigeze ahura na we na rimwe kandi
batari bafitanye isano.
Uwo
mugore yamubwiye ko ajyanwe i Burayi kubanayo na benewabo ba Mo (abo mu
muryango we) - ikintu Sir Mo avuga ko yari "afitiye amashyushyu".
Ati:
"Mbere yaho sinari narigeze njya mu ndege".
Uwo
mugore yamusabye kuvuga ko izina rye ari Mohamed. Sir Mo avuga ko uwo mugore
yari afite inzandiko mpimbano z'inzira zigaragaza ifoto ye iri iruhande
rw'izina "Mohamed Farah".
Bageze
mu Bwongereza, uwo mugore yamujyanye mu icumbi ryo mu gace ka Hounslow, mu
burengerazuba bw'umurwa mukuru London, amwambura urupapuro rwari ruriho
umwirondoro wa benewabo.
Agira
ati: "Andi imbere, yararuciye arujugunya aho bajugunya imyanda [imicafu mu
Kirundi]. Ako kanya namenye ko ndi mu kaga".
Sir
Mo avuga ko yagombaga gukora akazi ko mu rugo no kurera abana "iyo nabaga
nshaka kubona icyo kurya". Avuga ko uwo mugore yamubwiye ati: "Niba
wumva ushaka kuzongera kubona umuryango wawe, ntugire ikintu na kimwe
uvuga".
Ati:
"Akenshi nifungiranaga mu bwiherero nkarira".
Mu
myaka micyeya ya mbere, uwo muryango ntiwamwemereye kujya mu ishuri, ariko ubwo
yari afite imyaka hafi 12, yagiye mu ishuri ry'umwaka wa karindwi ku ishuri
Feltham Community College.
Abakozi
bo kuri iryo shuri babwiwe ko Sir Mo ari impunzi ivuye muri Somalia.
Sarah
Rennie wahoze amwigisha yabwiye BBC ko yageze ku ishuri "asa nabi kandi
atitaweho", ko yavugaga Icyongereza gicyeya cyane kandi ko yari umwana
"uri mu kato mu marangamutima no mu muco".
Avuga
ko abantu bavuze ko bari ababyeyi be batajyaga bitabira inama n'imwe y'ababyeyi
bafite abana biga kuri iryo shuri.
Alan
Watkinson, wari umwarimu we w'imyitozo ngororangingo, avuga ko yabonye
impinduka muri Sir Mo akiri umuhungu mutoya ubwo yabaga ari mu gusiganwa ku
maguru.
Ati:
"Ururimi rwonyine yasaga nkaho asobanukiwe rwari ururimi rw'imyitozo
ngororangingo n'imikino".
Sir
Mo avuga ko imikino yamubereye ubuhungiro nk'ikintu cyonyine nashoboraga gukora
ngo mve muri ibi [nabagamo] cyari ugusohoka nkirukanka".
Nyuma
yaje kubwira Watkinson ku mwirondoro we wa nyawo, inkomoko ye, hamwe
n'umuryango yari arimo guhatirwa gukorera.
TANGA IGITECYEREZO