Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko Abarimu b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ batangiye guhugura Abasifuzi 30 bo mu cyiciro cya mbere, aya mahugurwa akaba Azamara iminsi 4.
Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, kuri HillTop Hotel hatangijwe
amahugurwa y’abasifuzi ari guhabwa abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Aya mahugurwa ari gutangwa n’abarimu b’abasifuzi ku rwego rwa FIFA [FIFA
Instructors]. Izi ntumwa za FIFA ziri guhugura aba basifuzi, ni Galvano
Giuseppe ukomoka mu Butaliyani na Lengwe Gladys wo muri Zambia.
FERWAFA
inyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti:
Mu
gitondo cyo ku wa Mbere, aba basifuzi batoranyijwe babanje guca muri Test
Physique yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Abakoze iki kizamini
barimo abo ku rwego mpuzamahanga n’abandi bataragera kuri urwo rwego.
Bivugwa
ko umusifuzi utsinzwe iki kizamini [Test Physique], adashyirwa ku rutonde
rw’ababa bazasifura mu mwaka w’imikino ukurikiyeho, yaba abari mpuzamahanga
cyangwa bataragera kuri urwo rwego.
Abasifuzi
bagaragaye bakora iki kizamini harimo abagabo n’abagore, bayobowe na Ruzindana Nsoro, Twagirumukiza Abdoulkarim,
Uwikunda Samuel, Umutesi Aline, Umutesi Aline, Kayiranga Regine, Karangwa
Justin, Nyinawabari Speciose, Bwiriza Nonati, Murangwa Sandrine, Mutuyimana
Dieudonné, Mugabo Eric na Ndayisaba Saidi, Rulisa Patience, Nsabimana Célestin,
Muneza Vagne, Irafasha Emmanuel, Ngaboyisonga Patrick, Ishimwe Didier, Mukristo
A. Robert, Gakire Patrick, Nsabimana Thierry, Maniragaba Valeur n’abandi.
Abasifuzi 30 bari guhugurwa n'inzobere za FIFA
TANGA IGITECYEREZO