Ikipe ya Rayon Sports igeze kure mu biganiro ndetse bisa n’ibya nyuma na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Obed Mayamba, ku buryo isaha n’isaha ashobora gushyira umukono ku masezerano.
Uyu
rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko akinira ikipe ya AS Vita Club, gusa akaba
adakunze kubanza mu kibuga kuko akoreshwa nk’umukinnyi w’umusimbura akaba ari
yo mpamvu nyamukuru ashaka kuyisohokamo akajya mu ikipe izamufasha kubona
umwanya uhagije wo gukina.
Amakuru
umwe mu bari hafi ya Rayon Sports yahaye InyaRwanda avuga ko ibiganiro by’uyu
mukinnyi na Rayon Sports byatangiye mu ntangiriro za Nyakanga, aho kuri ubu biri
kugana ku musozo nta gihindutse uyu rutahizamu akazagera mu Rwanda muri iki
cyumweru aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri nkuko impande zombi
zabyemeranyije.
Rayon
Sports yafashe umwanzuro ukomeye wo gusinyisha Obed Mayamba Mukokiani nyuma
y’uko idashoboye kumvikana na Lompala Bokamba na we ukomoka muri DRCongo ndetse
na AS Kigali ikabapapura rutahizamu w’umunya-Cameroun Man Yakre bari bizeye
gusinyisha.
Obed
Mayamba Mukokiani yabonye izuba tariki 24 Nzeri 1994, asanzwe ari rutahizamu wa
AS Vita Club, uyu ashobora kwiyongera ku bakinnyi 9 biganjemo abakinaga mu
Rwanda Rayon Sports imaze gusinyisha.
Ubwo
yerekwaga abafana ba Rayon Sports nk’umutoza mushya, Haringingo Francis
yatangaje ko hari abakinnyi batatu bo muri DR Congo bari kuganira, yemeza ko
uwo bazahuza bakuvikana ariwe bazasinyisha, uyu mutoza kandi yatangaje ko Umurundi
witwa Mbirizi Eric ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Le Messager de Ngozi nta
gihindutse azakinira Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO