RFL
Kigali

Umukinnyi w’umunyarwanda yakoze amateka mu ikipe ya Lyon yo mu Bufaransa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/07/2022 17:16
0


Umunyarwanda Irvyn Lomami uheruka gusinyira ikipe ya Lyon yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, yanditse amateka akomeye nyuma yo kuba umukinnyi muto utsindiye iyi kipe igitego mu myaka 5 ishize.



Lomami yatsinze igitego kimwe muri 4-2 Lyon yatsinze FBBP01 mu mukino wa gicuti aya makipe yahuriyemo mbere yuko shampiyona y’umwaka w’imikino 2022-23 itangira.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 ukina nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, ajya anifashishwa no ku ruhande rw’ibumoso ndetse no mu mutima w’ubwugarizi.

Ababyeyi Irvyn Lomami bombi ni abanyarwanda, aho se ari murumuna wa se wa Lomami Marcel wakiniye Amavubi, ni mu gihe nyina na we ari Umunyarwandakazi.

Nyuma yo gukina mu bato ba Lyon, mu mpeshyi ya 2021 yasinye amasezerano y’umwuga azageza muri 2023 akinira iyi kipe y’ubukombe mu Bufaransa.

Kuva mu 2017 Lomami abaye umukinnyi wa mbere ukiri muto utsindiye igitego ikipe ya Lyon yinjije ku munota wa 69, kikaba cyari igitego cya 4 cy’iyi kipe.

Abakinnyi baherukaga gutsindira Lyon bakiri bato, ni Amine Gouiri wari ufite imyaka 17 na Myziane Maolida wari ufite imyaka 18 ubwo batsindaga Chapecoense 2-1.

Lomami yanyuze mu marerero atandukanye yamutyaje kugeza ageze muri Lyon, arimo Caluire Sporting Club na ASVER.

Lomami yabaye umukinnyi ukiri muto utsindiye igitego Lyon mu myaka 5 

Lomami yasinye amasezerano azamugeza mu 2025 akinira Lyon 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND