RFL
Kigali

Gabriel Jesus yatanze ibyishimo mu mukino we wa mbere muri Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/07/2022 10:49
0


Rutahizamu w’umunya-Brazil Gabriel Jesus uherutse gusinya amasezerano y’igihe kirekire muri Arsenal, yatangiranye ibitego bibiri mu mukino we wa mbere akiniye iyi kipe mu bitego 5-3 batsinze FC Nuremberg.



Ni umukino wa gicuti Arsenal yakinaga utegura shampiyona y’u Bwongereza y’umwaka w’imikino wa 2022-23 ugomba gutangira tariki ya 5 Kanama 2022, aho Arsenal izatangirira ku kibuga cya Crystal Palace.

Muri uyu mukino Gabriel Jesus yatangiye ari ku ntebe y’abasimbura aza kwinjira mu kibuga mu gice cya kabiri.

Arsenal yatangije mu kibuga abakinnyi b’ikipe ya kabiri, ntabwo yitwaye neza mu gice cya mbere kuko FC Nuremberg yayitsinzemo ibitego 2-0.

Gabriel Jesus yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbuye Nicolas Pepe, mu masegonda macye yari amaze mu kibuga uyu rutahizamu yahise atsinda igitego cyabaye icya mbere atsindiye Arsenal kuva yayigeramo muri iyi mpeshyi.

Ku munota wa 54 Elneny yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri, nyuma y’iminota 4 Schindler yitsinze igitego cyabaye icya gatatu cya Arsenal, ndetse na Handwerker nawe yitsinda igitego cyabaye icya kane, gusa Schleimer avana bagenzi be mu isoni atsindira FC Nuremberg igitego cya gatatu ariko ku munota wa 75 Gabriel Jesus atsindira Arsenal igitego cya gatanu cyabaye icya kabiri kuri we muri uyu mukino.

Ibitego bibiri Jesus yatsinze byabaye iby’amateka kuko aribyo bya mbere atsindiye iyi kipe kuva yayigeramo.

Uyu rutahizamu yitezweho kuyobora ubusatirizi bwa Arsenal no kubatsindira ibitego byinshi mu mwaka utaha w’imikino.

Arsenal yatsinze Nuremberg mu mukino Gabriel Jesus yitwayemo neza

Gabriel Jesus yatsindiye Arsenal ibitego 2 mu mukino we wa mbere mu mwenda utukura





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND