Chris Brown yaciye agahigo gakomeye The Weeknd yari amaranye imyaka 10 ko kugira indirimbo nyinshi ku rutonde rwa Billboard Hot R&B Songs.
Chris Brown umuhanzi w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga yongereye ibigwi ku bindi aca agahigo gakomeye kari gasanzwe gafitwe n'umuhanzi The Weeknd wari ukamaranye imyaka 10. Aka gahigo kananiwe n'abahanzi benshi Chris Brown yaciye ni ako kugira indirimbo irenze imwe ku rutonde rwa Billboard Hot R&B Songs rujyaho indirimbo 100 zikunzwe ku isi hose zikoze mu njyana ya R&B. Chris Brown akaba we yakoze ibintu bidakunze kubaho maze indirimbo ze 9 zinjira kuri uru rutonde.
Nk'uko Billboard yabitangaje, yavuze ko indirimbo 9 za Chris Brown zinjiye ku rutonde rwa Billboard Hot R&B Songs, izi ndirimbo zikaba zose ari izasohotse kuri album aherutse gusohora yise 'Breezy'. Muri izi ndirimbo 9 za Chris Brown zikomeje gukundwa cyane ari nacyo cyatumye zijya kuri uru rutonde harimo nka Psychic yakoranye na Jack Harlow iri kumwanya wa 5, Addicted yakoranye n'umuraperi Lil Baby iri kumwanya wa 7, Possessive yakoranye na Lil Wayne iri kumwanya wa 9,C.A.B yakoranye na Fivio Foreign iri kumwanya wa 11,Till the wheell falls off yakoranye na Lil Durk iri kumwanya wa 12,Closure iri kumwanya wa 21,Sex Memories iri kumwanya wa 22.
Chris Brown yaciye agahigo The Weeknd yaramaranye imyaka 10
Iyo yise Need You Right Here yakoranye n'umuhanzi Bryson Tiller yaje ku mwanya wa 23 mu gihe iyitwa Pitch Black iri ku mwanya wa 25. Izi ndirimbo 9 zatumye Chris Brown ahita aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ufite indirimbo nyinshi zikunzwe ziri ku rutonde rwa Billboard Hot R&B Songs.
Aka gahigo yahise akambura The Weeknd wari ukamaranye imyaka 10 aho ariwe wari uyoboye abahanzi bakora injyana ya R&B kuva mu mwaka wa 2012. Ibi kandi byahise bituma Chris Brown agira indirimbo 79 zagiye kuri uru rutonde mu gihe The Weeknd afite indirimbo 71 zagiye kuri uru rutonde.
Chris Brown yaciye agahigo ko kugira indirimbo 9 ku rutonde rwa Billboard Hot R&B Songs.
TANGA IGITECYEREZO