RFL
Kigali

Hyundai yerekanye bwa mbere imodoka ya Ioniq 6 y’amashanyarazi ifite ubushobozi bwo guhangana n'imiyaga nk'indege-AMAFOTO

Yanditswe na: Olivier Iradukunda
Taliki:29/06/2022 20:33
0


Hyundai yerekanye igishushanyo mbonera cya Ioniq 6, imodoka y’amashanyarazi igiye kuza nk'uko byavuzwe muri 2020. Iyi sosiyete ivuga ko izagaragaza ibintu byose biranga iyi modoka muri Nyakanga.



Iyi sosiyete ivuga ko igumana ibintu byose bigaragaza ejo hazaza mu buhanuzi bigaragara cyane muri porogaramu zikoreshwa muri filime za sci-fi (filime zigaragaza isi y’ahazaza mw’ikoranabuhanga). Imodoka nshya bagiye kuzana ku isoko igomba kuba ifite ubushobozi bwo guhangana n’imiyaga nk’ubw'indege (Aerodynamic).

Hyundai ivuga ko ubu bushobozi bwayo mu kugenda ihangana n’imiyaga buzaba buri kuri 0.21. Imodoka nyinshi zigezweho ziri gusohoka ubu, zifite impuzandengo yo kwikurura cyangwa kugendera ku bipimo byagenwe biri kuri 0,25 cyangwa 0.3. Bitewe n’ikizuru cyayo gito hamwe n’ikirere bizayiha ubushobozi bwo guhangana n’ikirere icyo ari cyo cyose.

Impande zayo zo mu bwoko bwa elliptique zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibyayangiza byose. Imiterere y’inyuma hayo iteye kimwe nk’iyubwato nayo biyiha ubushobozi bwo gukomeza kugira ingufu za aerodynamic. Ioniq 6 ifite imbere hameze nka’umuzenguruko nk’uwagacuma, biri mu bikoresho bikomeye kandi biramba.

Ibindi bice byayo nk’intebe bikozwe mu myanda yasubiwemo, ikabyazwa impu arizo zikoze imyenda y’intebe zayo. Iyi sosiyete ikora moderi z’imodoka z’amashanyarazi, kuri ubu igiye gosohora imodoka izajya itanga ubwisanzure ku muyobozi wayo ahanini kuko yashyize umwanya uhagije ku birenge bakoresha bayitwara.

Ku buryo bwo kugendana na sisitemu zigezweho, ifite uburyo bugaragaza ibyerekezo byifashishije ikirahure cy’imbere y’umuyobozi (ecran) cya inch 12 kandi ya digitale ikorwaho mu kirahure (touch screen).

Uru ruganda rukora amamodoka ntirutangaza amakuru ahagije ariko kugirango uyimenye neza ni ngombwa gutekereza kuri Ioniq 5 ifite bateri ya 72,6-kWh ishobora gutanga ubushobozi bwo kuyitwara ku birometero 300. 

Ifite kandi imbaraga zingana na 446 pound  by’umuriro n’ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko wa 0 kugeza kuri 60 MPH (metero kw’isaha)  mu masegonda 5. Hyundai izagaragaza Ioniq 6 ibisobanuro byuzuye n’ibindi byose bizayiranga muri Nyakanga 2022.


Ioniq ifite ubushobozi bwo guhangana n'imiyaga nk'indege


Ioniq ifite igice cy'inyuma kijya gusa neza nk'icy'ubwato



Ioniq 6 ifite umwanya uhagije n'ubushobozi bwo korohereza abayitwara ku birenge byayo


Src: Engadjet 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND