Kigali

Kwinjira ni ubuntu! Rose Muhando uri i Kigali yijeje ibirori bikomeye mu giterane cy'iminsi 5 yatumiwemo na Foursquare Gospel Church-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/06/2022 15:40
0


Rose Muhando ukunzwe n'ingeri zose mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yijeje abanyarwanda ibirori by'abagatanza mu giterane cy'iminsi 5 yatumiwemo n'itorero Foursquare Gospel Church cyo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pentekote.



Mu ijoro rishyira ku wa Kabiri ni bwo Rose Muhando yasesekaye i Kigali mu Rwanda yakirwa n'abakristo bo muri Foursquare Gospel Church barangajwe imbere n'umudamu wa Bishop Dr. Masengo Fidele, umuyobozi mukuru w'iri torero. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2022 Rose Muhando na Bishop Dr. Masengo Fidele bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku kicaro cy'itorero Foursquare Gospel Church ku Kimironko.

Muri iki kiganiro Bishop Dr. Masengo Fidele yahawe umwanya wo kwakira Rose Muhando ugiye gutaramira banyarwanda ku butumire bwe, avuga ko aje yisanga kuko ari mu rugo anasobanura ukuntu hashize imyaka myinshi baziranye kuko ku nshuro ya mbere bahuriye muri Tanzania. Yagaragarije Rose Muhando abanyarwanda maze amusaba kugira icyo avuga mu mbamutima ze. 


Bishop Dr. Masengo Fidele ubwo yahaga ikaze Roza Muhando akanyamuneza kari kose 

Rose Muhando n'ibyishimo byinshi yashimyiye uyu mushumba wamutumiye akaba agiye kongera guha ibyishimo abanyarwanda mu giterane cyo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pentekote cyateguwe n'itorero Foursquare Gospel Church uyu mushumba ahagarariye.


Roze Muhando anejejwe no kuba agiye kongera gutaramira abanyarwanda

Rose Muhando yagize ati "Ndishimye cyane Bishop kumpa umwanya by'umwihariko ndashimira Imana kumpa umwanya wo gukandagira kuri iki gicaniro ku nshuro ya kabiri. Ndagushimiye cyane Bishop kumpa uburenganzira bwo gukandagira hano ku nshuro ya kabiri. Si uko njye ndi mwiza kurusha abandi ariko buri jambo ryo se riba mu gihe cy'Imana. Ndagushimiye rero kuko wantumiye nkaba ndi hano nje ku bwo umutima utuje uciye bugufi ndavuze ngo mwarakoze cyane".

Yakomeje agira ati: "Ndi hano kugira ngo dufatanye gutwara isanduku ry'Imana kugira ngo tuyigeze aho igomba kugera. Bavandimwe uyu ni Data kuko yanzamuye mu gihe kinini cyane n'uwo munsi duhurira Mwanza ntabwo nigeze ntekereza ko tuzahurira ahangaha, ahubwo byari umugambi w'Imana, none byashyitse ndizera ko iyi minsi yose nzaba hano guhera ejo (uyu munsi kuwa Gatatu), hari ikintu gishya Imana izakora muri iki giterane kubera ko Imana itaduteranyiriza ubusa ahubwo hari impamvu ". 


Rose Muhando yashimye cyane Bishop Dr Masengo Fidele

Yakomeje ashimira abanyarwanda, umushumba w'itorero, n'itorero muri rusange ashimangira ko anajejwe n'uko indirimbo ze zageze hano mu Rwanda atarahagera avuga ko zamuharuriye inzira. Yavuze ko kubera ibyo yiyumvamo ibyishimo n'agaciro gakomeye bityo bikamufasha kutarambirwa cyangwa se kureka gukorea Imana.

Muri iki kiganiro abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza. Mu bibazo byaje mbere, Rose Muhando yabajijwe uko yiteguye gushimisha abanyarwanda mu gihe hari hashize iminsi mike igera hafi kuri 86 ahavuye mu gitaramo cyateguwe na Rwanda Gospel Stars Live (RGSL) gihurije hamwe abaramyi batandukanye.

Iki kibazo yagisubije ashize amanga ati: "Ikintu gishya nazaniye abanyarwanda ngira ngo mumenyerey kumbona kuri Youtube, cyangwa se kuri video zitandukanye nka za CD, ntabwo barambona nakoze ku rwego numva nshaka gukoraho neza cyane cyane igihe Umwuka Wera uri mu murimo wawo. Kubera ko ari ibihe bya Pentekote hari ibintu byinshi byiza bizabaho ibyo nateguye gukora ndetse n'ibyo Umwuka Wera azampa gukora, ibishya ni byisnhi birahari".

Muhando yararikiye abanyarwanda kutazacikwa n'iki giterane cyatangiye uyu munsi tariki 01 Kamena bikazasozwa kuya 05/06/2022. 

Bishop Dr. Masengo Fidele mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, yasobanuye impamvu kwinjira muri iki giterane kizasusuruswa n'uyu muhanzi w'ikirangirire babigize ubuntu anagaruka ku mpamvu ari we bahisemo. Ati: "Twebwe ubundi ntiduruza nk'urusengero, igikomeye ni ukuzana imitima myinshi kuri Yesu, ikiguzi cyose dushobora gutanga kugira ngo icyo kintu gikorwe kiri mu ntego yacu nk'itorero". 

"Ntabwo tubyishyuza, agakiza na ko ni ubuntu, ni ko kanahenze kurusha ibyo byose,...Ndabizi ko hari ibigo bitumira umuhanzi bikamubyaza umusaruro ariko twebwe twamuzanye kugira ngo abantu bisanzure baramye bahimbaze imitima ikire". Yavuze ko yatekereje kuri Rose Muhando kuko ari umuririrmbyi ukunzwe kandi ukorera mu karere umurimo w'ivugabutumwa.

Iki giterane cyatangiye uyu munsi kikaba kizarangira ku cyumweru. Uyu munsi cyatangiye saa munani z'amanywa (2:00 PM) hanyuma indi minsi kugeza gisoje kizajya gitangira saa kumi n'umugoroba (4:00Pm). Biteganyijwe kandi ko kizagaragaramo abavugabutumwa benshi kandi bakomeye ku buryo gucikwa ari ukunyagwa zigahera no kwibuza amavuta. 


Bafashe ifoto y'urwibutso


Rose Muhando yahaswe ibibazo n'abanyamakuru


Bishop Dr. Masengo na we yabajijwe ibibazo bitari bicye 

Dj Spin ni we wari umusangiza w'amagambo muri iki kiganiro 


Igiterane cyatumiwemo Rose Muhando

REBA IKIGANIRO CYIHARIYE INYARWANDA TV YAGIRANYE NA BISHOP DR MASENGO NDETSE NA MUHANDO



VIDEO: Jean de Dieu Iradukunda & Bayo Uwamungu - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND