Bob Marley twamumenye mu muziki, nk'umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, ndetse n'umuntu ugendera ku muco cyane, ariko abantu ntibanamenye ko umupira w'amaguru wari n’ingirakamaro nk'umuziki.
Imyaka
41 irashize umuhanzi w'ikirangirire Robert Nesta Marley yitabye Imana. Isi muri
rusange ihora yibuka uyu muhanzi wo mu njyana ya Rege (Reggae) ku ndirimbo nziza
zimakaza urukundo, ndetse mu Isi ya siporo bakamwibukira ku buryo yakundaga
umupira w'amaguru.
"Niba
ushaka kumenya neza, uzaze dukinane umupira w'amaguru" Bob Marley aganira
n'umunyamakuru wari umubajije niba ari umuhanga mu gukina umupira w'amaguru. Mu
2020 BBC yaganiriye na bamwe mu nshuti za hafi za Bob Marley zimo Chef Levi
Roots ndetse n'umufotozi Dennis Morris kugira ngo bamubaze uburyo Bob Marley
yakundaga Siporo.
Bob Marley yumvaga ko ari umwe mu bakinnyi beza isi ifite n'ubwo ntaho yakinaga
Ntabwo
Bob Marley yakinnye umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru ahubwo umupira
yawukoragaho mbere yo kujya ku rubyiniro cyangwa se ari mu busitani we
n'inshuti ye.
Mu
kiganiro Bob Marley yagiranye n'itangazamakuru mu 1980 yangaje ko "nkunda
umupira ariko mbere nakundaga umuziki. Byari kuba bibi kurushaho iyo nza
gukunda umupira w'amaguru mbere. Gukina umupira w'amaguru ukanaririmba ni bibi
cyane kuko mu mupira w'amaguru habamo ibintu bitari byiza. Njye ndirimba
amahoro urukundo ndetse n'ibintu nkibyo. Gusa murabizi iyo mukibuga umuntu
agukubise hasi cyane uhita wiyumvamo intambara."
Iyi yabaga atari ku rubyiniro umupira wabaga ari ubuhungiro bwe
"Kumubona
akina umupira w'amaguru byari bitangaje." Morris wafotoraga Bob Marley
aganira na BBC. "Si nigeze mfata ifoto nimwe arimo gukina kuko nifuzaga
kumubona ari gukina umupira w'amaguru. Umupira w'amaguru wari ibyishimo bye
igihe cyonyine yabonaga cyo kuruhuka yakinaga umupira w'amaguru, nanjye
nahitaga nshyira kamera hasi nkirebera."
Nk'abandi
bakunzi b'umupira w'amaguru bose, Bob Marley yari umufana w'ikipe ya Santos FC
yo muri Brazil ndetse na Tottenham Hotspur yo mubwongereza.
Roots
wakinanye na Bob Marley avuga ko byari bigoye kumufata kuko yagiraga umuvuduko
ukomeye. "Ubwo twari mu mukino wari wabereye mu Bwongereza Bob Marley
yarangoye cyane yari umukinnyi ugira umuvudu uri hejuru cyane. Yari umukinnyi
udatakaza icyerekezo ndetse burigihe ushaka kugucenga kugira ngo asigarane
izamu ahite ashota. Navuga ko Bob Marley yari umukinnyi wujuje ibisabwa
byose."
Bob
Marley yitabye Imana mu 1981 nyuma ho imyaka 4 bamusanganye kanseri y'uruhu
yatewe no kwiyandikaho. Iyo Bob Marley yabaga atari ku rubyiniro yabaga yambaye
imyenda igaragaza ko isaha n'isaha yajya mukibuga agakina kuko yabamba yambaye
imyenda yoroshye kuba yayikinana.
Bob Marley uri imbere ari kumwe n'inshuti ze
Bob Marley n'ubwo imyaka 41 yirenze atuvuyemo, ndetse bikaba bigoye ko Isi yamwibagirwa, ariko yitabye Imana akiri muto kuko ku myaka 36 aribwo yahumetse umwuka wa nyuma. Uyu munsi tariki 11 abanyarwanda n'isi muri rusange baribuka uyu muhanzi w'ikirangirire nk'itariki yapfiriyeho, aho yasize indirimbo zakunzwe, zigikunzwe nka "One Love, This Love, Three Little Birds yari ifite aho ihuriye n'umupira w'amaguru ndetse n'izindi.
TANGA IGITECYEREZO