RFL
Kigali

Nigeria: Imifuka 10 y’ibitunguru, 3 y’umuceri, amateke n’amafaranga asaga Miliyoni 5 Frw bimwe bigize inkwano yasabwe umusore

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:26/04/2022 13:50
0


Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gihugu cya Nigeria, hasakaye ifoto igaragaza bimwe mu bigize inkwano umuryango wasabye umusore wifuza kubana n’umukobwa wabo. Ku rutonde rw’ibintu bitandukanye byasabwe umusore, harimo amafaranga ndetse n’ibiribwa.



Mu muco nyarwanda tuzi ko inkwano ari ishimwe umuryango w’umusore uha ababyeyi b’umukobwa, mu rwego rwo kubashimira uburere bwiza bahaye umukobwa wabo.

Mu myaka yashize mu muco nyarwanda inka niyo yatangwaga nk’inkwano, ariko uko iterambere ryagiye riza byaje kugera aho hifashishwa amafaranga aho gutanga inka.

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru yatangaje abatari bake, aho umuryango wo muri iki gihugu ubwo wasabaga inkwano umusore wifuza kubana n’umukobwa wabo wakoze urutonde rw’ibigize inkwano, hakaba harimo amafaranga ndetse n’ibiribwa bitandukanye.

Ifoto igaragaza bimwe mubyo uyu muryango wifuza nk’inkwano, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ku rupapuro uyu muryango wari wanditse ko wifuza imifuka 3 y’umuceri (wo mu mahanga), 3 y’ibishyimbo, 10 y’ibitunguru, amateke, amajerekani 4 y’amavuta yo guteka, Ama-Naira 2,100,000 (5,180,240 Frw) n’ibindi bitandukanye.


Bimwe mubyo umuryango w'umukobwa wasabye umusore nk'inkwano 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu bitekerezo bitandukanye batanze batangajwe cyane n’inkwano uyu muryango wasabye umukwe wabo kugera n’aho bamusaba n’ibiribwa.

 Src: legit.ng





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND