RFL
Kigali

Umuherwe Elon Musk yatangaje ko abantu bashobora kubaho iteka intekerezo zabo zishyizwe mu marobo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:20/04/2022 16:44
0


Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yatangaje ko hari uburyo byinshi bwakoreshwa mu rwego rwo gufasha ikiremwamuntu kubaho iteka. Uyu mugabo yavuze ko abantu bashobora gukomeza kubaho uramutse ufashe ibiri mu bwonko bwabo bigashyirwa mu marobo mu rwego rwo gukomeza kubika intekerezo zabo.



Elon Musk, umugabo urangwa n’udushya twinshi yongeye gutungura abatuye Isi ubwo yatangazaga ko hari uburyo bushobora gukoreshwa maze abantu bakabaho iteka.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru The Insider, Elon Musk w’imyaka 50 y’amavuko yatangaje ko abantu bashobora kuvana (download) mu bwonko bwabo bimwe mu bintu batekereza ko bituma baba abihariye maze bigashyirwa mu marobo.

Yakomeje avuga ko nubwo umuntu yaba atakiriho, ibi bizafasha mu gukomeza kubika intekerezo ze ndetse n’imico yamurangaga. Elon Musk yongeyeho ko iri koranabuhanga ari indi ntambwe izaba itewe abantu bava mu kubika amakuru muri mudasobwa ahubwo akabikwa ahandi.

Iki gitekerezo cyo kuvana intekerezo za muntu mu bwonko maze zigashyirwa ahandi, mu myaka itari mike ishize byafatwaga nk’ibintu bidashoboka muri siyansi ariko muri iyi minsi abahanga bavuga ko umunsi umwe iri koranabuhanga rishobora kuzashoboka.

Hashize igihe kitari gito kompanyi y’uyu muherwe yitwa Neuralink itangaje ko yatangiye gukora igerageza ry’utwuma (microchip) duzashyirwa mu bwonko bw’abantu bityo tukazafasha mu bikorwa bitandukanye harimo gufasha abantu bafite ibibazo bya palarize ndetse n’ibindi bijyanye n’imikorere y’ubwonko.

Uyu mugabo nyiri bigo bikomeye ku Isi harimo nka Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse na Space X ikora ingendo mu isanzure, mu myaka mike ishize aherutse gutangaza ko abantu bashobora kuba ku mubumbe wa Mars ndetse akaba yaratangiye gukora ibyogajuru bizakoreshwa abantu nibatangira kujya guturayo..  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND