Mu cyumba cy’igerageza cya Kaminuza ya Bristol, umwana w’imyaka ibyiri witwa Henry yicaye ku bibero bya nyina, areba kuri iPad. Iyo akubiseho urutoki aho agaragara isura isetsa, ihita ihinduka inyamaswa iri kubyina.
Uwo mukino ugaragara nk’uworoshye kandi usubiramo ibintu bimwe, ni igikoresho cy’ingenzi mu gupima ubushobozi bw’umwana mu gufata ibyemezo no kugaragaza uko ubwenge bwiyongora mu bwonko bwe buto.
Henry yari yambaye “ingofero” y’ikoranabuhanga yuzuye insinga n’udusanduku duto dupima ibibera mu bwonko mu gihe akina. Ayo makuru yoherezwa kuri mashini y’isesengura isanzwe ipima uburyo abana bato biga kwifata no gushyira umutima ku kintu kimwe.
Aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol bari gukurikirana iterambere ry’ubwonko bw’abana kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu. Icyo bashaka ni ukumenya igihe impano n’ubushobozi bifasha umwana kwiga no kubana n’abandi bitangirira gukura ndetse n’ikibigiramo uruhare.
Nk'uko tubikesha BBC, Dr Karla Holmboe, uyobora uyu mushinga, avuga ko kumenya igihe izi mpano zitangirira mu mwana ari ingenzi cyane.Ati “Dukeneye kumenya uko buri mwana agenda akura mu buryo bwe bwihariye".
Igishimishije kandi gitangaje muri uyu mushinga ni uko ababyeyi b’abana barimo kwigwaho na bo ubwabo bari barigeze kwitabira undi mushinga w’ubushakashatsi ukomeye watangiye mu 1990 witwa “Children of the 90s”.
Abana 300 barimo kwigwaho ubu ni abana b'ababyeyi bavutse hagati ya 1991 na 1992,bagize uruhare mu bushakashatsi bukomeye ku buzima. Iyo mikoranire y’ibi bisekuru bibiri ituma abanyabwenge babona amakuru yihariye kandi y’ubushobozi buhanitse, ataboneka ahandi.
Dr Holmboe arasobanura ati:" Ibi biradufasha kureba niba hari aho ubuzima, imyitwarire, cyangwa uturemangingo tw’ababyeyi bifitanye isano n’uko abana babo bamera".
Muri Laboratwari ya Kaminuza, abana batangira gukina imikino yateguwe n’abashakashatsi, yose ifite intego yo gupima ibintu nk’uburyo bafata imyanzuro, uburyo bibuka ibyo babonye ndetse n’uko bamenya ibintu bishya vuba.
Mu kindi cyumba, Jaxon w’imyaka ibiri na we yakinnye umukino w’udukapu two kubikamo ibipapuro birimo utumenyetso. Agomba kwibuka aho abishyize kugira ngo abihabwe. Dr Holmboe abisobanura agira ati “Ni uburyo bwo gupima working memory,ububasha bwo kuzirikana amakuru make igihe gito,”. Ibyo byose bifasha kumva uko abana biga gusoma, kubara no gutekereza ku bibazo.
Uyu mushinga watangijwe mu myaka 35 ishize wakurikiranye ubuzima bw’abana 14,500 mu Bwongereza kuva bavuka. Watanze ibisubizo byinshi ku buzima nko ku indwara zifata umwijima uburyo zibangamira urubyiruko, uruhare rw’imirire ndetse n’ingaruka za Covid-19 ku buzima bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko abana badafata amafi arimo amavuta ya Omega-3 bagira imyitwarire itari myiza mu mibanire.
Emily, nyina wa Henry, na we ubwe ni umwe mu bana bo mu 1990 bakozweho ubushakashatsi. Ubu ni we wazanye umwana we mu bushakashatsi nk’umubyeyi. ati: “Byatangiye ndi uruhinja, ariko ubu ni icyemezo cyanjye,” araseka.Ni ibintu nkunda, kandi nizeye ko bizagirira akamaro abandi''.
Dr Holmboe yongeraho ati: “Ibi turimo gukora ni ugushyiraho urufatiro. Iyo umwana atangiye ishuri, byinshi mu bintu biba bimaze gufata intera. Twifuza kubafasha hakiri kare.” Emily asoza agira ati: “Aba bana banjye bishimira kuhaza. Baba bishimye kandi bakanakina, nzakomeza kuhabazana kugeza igihe bazavuga ngo bararambiwe.”Ubu bushakashatsi bugamije kumenya imikoranire iri hagati y'igisekuru n'ikindi no kuvumbura imikorere y'ubwonko bw'umwana
TANGA IGITECYEREZO