RFL
Kigali

Bambara imyambaro isa! Abagore 2 basangiye umugabo batangaje ko umugabo wabo abakunda kimwe

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:19/04/2022 20:15
0


Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’abagore babiri basangiye umugabo, batangaje ko bishimiye kuba ari abacyeba ndetse ko umugabo wabo abakunda kimwe. N’ubwo aba bombi bavuga ko babanye nk’abavandimwe, siko byahoze kuko babanje kugirana amakimbirane nyuma baza kwiyunga.



Aba bagore babiri aribo Ruth na Catherine Wanjohi bakunda kugaragara bambaye imyambaro isa, batangaje ko kuba ari abacyeba bibashimisha n’ubwo mbere umubano wabo utari mwiza.

Ruth na Catherine bihaye akazina ka “Wanjohi Queens” cyangwa “Abamikazi ba Wanjohi”, bombi uko ari babiri bashakanye n’umugabo witwa Nyandarua Wanjohi.

Ubwo bari mu kiganiro n’umunyamakuru, umwe muri aba bagore witwa Ruth, akaba n’umugore wa mbere yatangaje ko akimenya ko umugabo we agiye kuzana undi mugore atabyishimiye, ndetse bimufata igihe kitari gito ngo yakire uyu mucyeba we mu muryango.

Ruth yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko umugabo we agiye kuzana undi mugore, yatangiye kujya acyeka ko umugabo we amuca inyuma. Yagize ati: “Hari umunsi umwe yambwiye ko agiye kwiyogoshesha umusatsi, ariko mu byukuri yari agiye kureba Catherine.”

Ntibyatinze kuko uyu mugabo yaje kujyana Catherine iwabo kumwereka ababyeyi be, ariko uyu mugore wa mbere atabizi maze aza kumenya aya makuru nyuma ayabwiwe n’abandi.

Ruth byageze aho asiga umugabo we, maze mu kugenda amusigira n’abana babyaranye. Uyu mugabo nyuma yo kubona atashobora kurera abana wenyine, yahise abajyana ku mugore wa kabiri aba ariwe ubitaho.

Uyu mugore nyuma yo kumenya ko abana be barerwa na Catherine, nibwo yatangiye kureba uko baba inshuti ndetse atangira kumwacyira nka mucyeba we.


Aba bagore mu kiganiro, wabonaga akanyamuneza ari kose bafatanye ibiganza. Batangaje ko bamaze imyaka 10 babana nk’abacyeba, ndetse ko ubu biyunze babanye nk’abavandimwe. Catherine umugore wa kabiri yagize ati: “Umugabo wacu adukunda kimwe, ndetse azi uko twese agomba kuduha igihe kingana. Iyo mfite ikibazo, ndamuhamagara (Ruth) akamfasha kugishakira igisubizo.”

Aba bagore batangaje ko magingo aya bishimye ndetse baboneraho gushimira umugabo wabo Wanjohi, kubw’urukundo adahwema kubagaragariza.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND